Indaya yashyinguranywe udukingirizo n’inzoga

Mu mihango yo gusezera ku muntu witabye Imana, mu mico y’ibihugu byinshi ntibimenyerewe uretse ko bitanemewe ko hari ibintu runaka bishobora gushyinguranwa umuntu ariko mu gihugu cya Zimbabwe, umugore witwa Mashumba Nadia wari usanzwe ari indaya, yashyinguranwe udukingirizo n’inzoga benshi batangarira uyu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera.

Kimwe n’ahandi henshi ku isi ndetse no mu Rwanda rwacu, iyo bashyingura uwatabarutse bifashisha/cyangwa bamuherekeza bakoresheje amazi, indobo n’igitaka ariko uyu we yaherekereshejwe udukingirizo n’inzoga ku gituro cye.

Mashumba Nadia yatabarutse ku wa kabiri w’iki cyumweru akaba yari asanzwe akora umwuga w’uburaya, bivugwa ko yazize umurimo we w’uburaya abandi bakavuga ko yazize Cancer y’inkondo y’umura nkuko ikinyamakuru Nairaland cyo muri Zimbabwe kibitangaza.

Uburyo yashyinguwemo bwatunguye benshi bo mu muryango we ndetse n’abandi bibaza uburyo uyu muhango watekerejweho.
Mu gace ka Seke, kabarizwa mu Mujyi wa Harare, niho uyu mugore yashyinguwe na bamwe mu bo bakoranaga umwuga w’uburaya bahari bavuga ko baje guherekeza mugenzi wabo witabye Imana.

Abagabo bari abakiriya be ntabo ntibatanzwe mu buryo basobanuraga ko babuze umucuruzi wabo, bavuze ko bamwifurije kuruhukira mu mahoro kandi ko nabo bazamusanga yo dore ko iherezo rya muntu ari urupfu.

Mu mwanya wo gusezera kuri nyakwigendera, nibwo abo mu muryango we bafashe udukingirizo tw’abagore n’utw’abagabo batunyanyagiza ku murambo we ari nako abandi basuka inzoga z’amako atandukanye ku isanduku ye.
Imiryango y’uyu mugore ndetse n’inshuti ze babwiye abitabiriye uwo muhango wo gushyingura uyu mugore ko bamuherekeje bakoresheje udukingirizo bashingiye ku mwuga yakoraga kandi ko inzoga zifashishijwe ari zimwe mu zo yakundaga kunywa akiri ku isi.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo