Perezida Nkurinziza mu mukino w’abana,Abarundi batikira

Mu gihe Impunzi z’Abarundi zikomeje guhura n’ibibazo by’ubuzima ari nako bamwe bahasiga ubuzima nyuma yo guhungira mu bihugu bitandukanye kubera imvururu zadutse kubera Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza kuva mu 2015 , Abayobozi bakuru b’iki gihugu bashimangira ko mu Burundi umutakano ariwose ariko umuntu akaba yakwibaza impumvu izi mpunzi zidahata ahubwo zigahitamo gutikirira i mahanga ndetse n’abari mu gihugu bakaba batabaza kandi bafite igihugu gitekanye nk’uko bivugwa n’abayobozi.

Mu ruzinduko rw’akazi Perezida Nkueunziza yagiriye muri Tanzania tariki 20 Nyakanga 2017 , ubwe yashimangiye ko u Burundi bufite umutekano usesuye ndetse anakangurira impunzi iki gihugu gicumbikiye gutaha bagasubira mu byabo.

Kubura amahitamo kw’Impunzi z’Abarundi

Abarundi bahungiye muri Tanzania cyane cyane mu nkambi ya Nduta bakunze gutabaza bavuga ko bakorera ihohoterwa abagore bagafatwa ku ngufu,bakicwa naho bamwe mu basore bakajya gukoreshwa imirimo isa n’uburetwa n’abaturage batanzania.

Muri iyi nkambi Imberakure zakunze gushyirwa mu majwi mu bwicanyi bwagiye buhitana impunzi haba mu nkambi imbere cyangwa hanze yayo.Sibyo gusa ibi bibazo byagiye byiyongeraho inzara y’urudaca ari nako izi mpunzi zitabaza na Sasiyete sivile.

Sibyo gusa kuko n’Abarundi bahungiye mu nkambi ya Nakivale muri Uganda nabo ntiborohewe n’ubuzima buvanze n’ubwoba bwinshi batinya Imbonerekure.

Tugarutse ku ruzinduko rwa Perezida Nkurunziza muri Tanzania uretse gukangurira impunzi gutaha azibwira ko umutakno ari wose ntacyo yavuze ku bibazo by’abazigirira nabi mu bihugu bicumbitsemo cyane cyane ko yasaga n’uwagiye aho bibera wenda yari kumenya ukuri.

Ngo bamwe mu batahutse bavuye muri Tanzania hari abatarara mu mazu y’abo aho bahohoterwa n’Imbonerakure.

Ku rundi ruhande Abarundi bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nabo ntabwo bakiriwe neza haba abo mu Nkambi ya Lusenda muri Kivu y’Amajyepfo n’abari i Kamanyola baherutse kuraswaho n’Inzego z’Umutekano za Congo,37 bakahasiga ubuzima naho abarenga 120 bagakomereka.

Abarundi basa n’abatewe umugongo

Haba abahungiye mu bihugu by’ibituranyi n’abasigaye imbere mu gihugu bose basa b’abarira ku mbehe imwe .

Aha urugero ni Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Lusenda muri Congo zifite ubwoba ku zishobora kwicwa kuko imirwano hagati y’umutwe wa Mai-Mai
n’ingabo za Congo iri kubera ku bilometero 10 uvuye kuri iyi nkambi.

Sibyo gusa Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyapfo bwemeje ko impunzi z’abarundi zarokotse ubwicanyi bwabereye i Kamanyola zigomba kwimurirwa muri Teritwari ya Fizi isa n’iri mu maboko y’umutwe w’Inyeshyamba wa Mai-Mai .

Abarundi basigaye mu gihugu nabo benshi baratabaza kubera ubwicanyi bwa hato na hato ,kuburirwa irengero , gukorerwa iyica rubozo no kwamburwa uburenganzira nk’umwenegihugu aho Imbonerakure zica zigakiza.

Kugeza ubu nta muyobozi w’u Burundi uremeza ko igihugu kidafite umutekano bityo ko abahunze badakwiye gutahuka cyangwa se ngo ubone agaruka cyane ku bibazo byugarije abarundi.

U Burundi bwakomeje kwikuraho ikibazo

Abayobozi b’u Burundi bakunze kushinja ibihugu bicumbikiye abarundi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye kuba babuza Abarundi gutaha aho babafata nk’ibicuruzwa kandi umutekano ari wose mu Burundi.

Buri wese ugaragaje ko mu Burundi nta mutekano ukari ahita ahinduka umwanzi wa Leta ya Nkurunziza akaba n’inzigo ku Ishyaka rya CNDD-FDD.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo