Yashyinguwe ari muzima kubera kubura umuntu umuvama mu bwiherero yacukuraga

Ni nyuma yuko umusore wo mu gihugu cya Kenya mu gace ka Kawangware hafi y’ikigo cy’ishuri rya Bridge International School abuze umuntu wamufasha kuva mu bwiherero yacukuraga kubera inkuta zabwo zari zimaze kumugwira birangira hafashwe icyemezo cyo kumushyingura ari muzima kubera ubu bwiherero yacukuraga bitari byoroshye kumuvanamo.

Nkuko ikinyamakuru TUKO dukesha iyi nkuru kibitangaza, uyu musore utavuzwe amazina biravugwa ko yari yaje muri aka gace ka Gatina mu cyaro cya Kawangware azanywe n’iki kiraka cyo gucukura ubwiherero kuko atariho avuka.

Nyuma yuko uyu musore agwiriwe n’umusozi, amakuru aravuga ko mugenzi we bafatanyaga yabuze icyo yakora kuko bari bageze hasi cyane. Nyuma yo kubura icyo yakora, yahisemo guhuruza abantu ariko nabo birangira babuze icyo kongeraho bityo hafatwa umwanzuro wo kumushyingura ari muzima.
Uyu musore bivugwa ko akomoka mu gace ka Emitukui Lugulu karere ka Bungoma, yashyinguwe muri ubu bwiherero yacukuraga hafi y’ishuri rya Bridge International School ku wa gatatu tariki ya 17 Mutarama 2018.
Uyu musore utarahiriwe n’iki kiraka yari abonye, yabuze uwamutabara kuko na mugenzi we yari yagiye gushaka amazi yo kunywa hafi y’aho bakoreraga dore ko akigaruka yasanze mugenzi we yatabwe n’itaka ku buryo bukomeye.
Ikinyamakuru Tuko gikomeza kivuga ko ubwo cyageraga aho iyi mpanuka yabereye, mugenzi w’uyu musore wagwiriwe n’umusozi yariraga cyane asaba ko hakorwa ibishoboka byose mugenzi we agakurwa muri ubwo bwiherero ariko nyamara bitari byoroshye bitewe n’aho bari bageze bacukura.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Jean Kuya 19-01-2018

Aho gutanga amakuru nkaya bajye babyihorera.. umuntu yakwibaza niba harimo ukuribigihehe cyose utatanze amakuru yuzuye

kabera ernest Kuya 18-01-2018

inkuru ituzuye ???:ubwo umuntu yabuirwa Niki igihugu byabereyemo koko ???!!!mujye muba abanyamwuga kbsa.