Umugore wa Obama n’umukobwa we batangaje abantu kubera kwiyambika ubusa bagiye ku mucanga (Amafoto)

Michelle Obama, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ari kumwe n’umukobwa we basohokeye ku mucanga wo mu mujyi wa Miami bambaye umwambaro wa ‘bikini’ ibyo benshi bise kwiyambika ubusa kandi ari umubyeyi ushesha akanguhe (ukuze).

Kuri uyu wa gatandatu nibwo Michelle Obama n’imfura ye, Malia Obama bagiye i Miami (Miami Beach) mu kiruhuko nk’uko Dail Mail yabyanditse.
Uyu muryango wasohotse uri kumwe n’inshuti za hafi ndetse n’abarinzi bashinzwe umutekano wabo.
Michelle w’imyaka 53 yari kumwe kandi n’uwahoze ari umujyanama w’umugabo we witwa Valerie Jarrett ukunze kumuba hafi.
Amafoto agaragaza Michelle Obama ko yari yambaye bikini y’umweru n’isutiye y’ibara ry’umweru, bandana mu mutwe, atwaye inkweto mu ntoki n’amadarubindi y’izuba akikijwe n’abashinzwe umutekano.
Umukobwa yari yambaye bikini y’umukara yarengejeho umupira w’imbeho ufite ingofero, anambaye amadarubindi y’izuba anatwaye inkweto mu ntoki n’ibitabo hamwe na telefone ye ya iPhone na sharijeri yayo.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Gahima Kuya 16-01-2018

Bambaye bijyanye ngaho bari bagiye,ngewe ntakibazo mbibonamo

Karahamuheto Kuya 16-01-2018

Wifuzaga ko bambara bate kdi bari kumucanga !

Vuguziga Kuya 15-01-2018

Ariko murasetsa!!!!ubuse wajya kuryama ukambara costume? wajya
mu biro gukora akazi ukambara
Pinjama???iyi nkuru yerekana nyirukuyandika ! buri hantu hagira imyambarire yaho iyo wemeye kuhajya wambara imyenda
Ihagenewe!