Jacque ufite ubumuga witegura gukora ubukwe arabwiriza abantu bagatangara

Rugwizangoga Jacque ufite ubumuga bw’ingingo yagize akuze ariko wamaze kubona umukunzi umwemera banitegura gukora ubukwe, yavuze ubuzima busharira yabayemo ahabwa akato gusa ngo aza kumva ntacyo bimubwiye nyuma yo kwakira ahakiza.

Yavuze uburyo abana biganaga bakiga mu mashuri abanza bamuhaga akato ariko agakomeza kwihangana aho ngo ageze mu mwaka wa kabiri aribwo yakiriye agakiza akajya yatangira kumva umunyenga wo mu Mana wanatumye yibagirwa iby’akato yahabwaga na we agatangira kumva afite icyizere cy’ubuzima.

Iyumvire byinshi muri Video:

Avuga ko nyuma yo kwakira agakiza aribwo yabone ibintu bisobanutse na we agatangira kwiyumvamo ko ari umuntu nk’abandi.

Rugwizangoga Jacque avuga ko kuba afite ubumuga byatumaga yumva nta mukobwa wamwemera ngo gusa hari uwo baje kubana banabyarana umwana w’umukobwa nyuma iwabo baza kumujyana asigara wenyine.

Mu mwaka wa 2018 ngo yabonye ataguma wenyine ahitamo gushaka undi babana kubw’amahirwe abona uwitwa NIYIRORA Clementine wo ku Kibuye bitegura gusezerana vuba dore ko batangije umushinga w’ubukwe nkuko bikorwa n’abandi kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2019 ku mudugudu wa Segeem muri ADEPR.

Avuga ko mbere yo kubona umwemera, hari abo yagezagaho igitekerezo cyo kubana bakabyanga bavuga ko batabana n’umuntu umeze atyo, hakaba n’ababyangishwaga n’imiryango yabo.

Rugwizangoga Jacques yarangije amashuri yisumbuye muri MCE (Mathematics-Compute&Economy) gusa ngo kuva yarangiza nta kazi yigeze abona uretse ngo ako gufotora yaje kwiga nyuma yo kubona nta kindi yakora.

Rugwizangoga Jacques waje no kuba umuvugabutumwa ubikora nk’umwuga, arasaba ubufasha uwo ariwe wese ngo washaka kubona umugisha w’Imana kumushyigikira mu bukwe ari kwitegura buzaba ku wa 05 Ukwakira 2019 dore ko ngo nta kazi agira yewe n’aho kuba.

Ukeneye gushyigikira ubukwe bwa Rugwizangoga Jacques cyangwa no kumutera inkunga mu kuba yabona icyo akora yewe n’ubundi bufasha bwose washaka kumugezaho, wamubona kuri Telefoni igendanwa: 0787470558/0727221082. Asengera muri ADEPR I Gikondo ku mudugudu wa Segeem ubarizwa muri Paruwasi ya Rwampala.



Rugwizangoga Jacques n’umukunzi we NIYIRORA Clementine batangije umushinga w’ubukwe ku Cyumweru

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo