Mu giterane cyo kwita izina korali hafatiwemo  umurozi n’umujura umunsi umwe

Hirya no hino mu nsengero hajya humvikana ubuhanuzi ko Imana igaragaje umurozi cg undi munyabyaha ugategereza ko hagira ikintu kiba ukakibura ariko ku Karambo ho bavuga ko isezerano ryasohoye kuko hafatiwe mo umujura ngetse j’umurozi.

Byari saa 8:48’ kuri iki cyumweru mu iteraniro rya mbere ubwo korali yitwa Siloam yo kuri uwo mudugudu wa Karambo yajyaga ku ruhimbi kuririmba indirimbo ya mbere maze umusore uri hagati y’imyaka makumyabiri n’itanu na makumyabiri n ’umunani yajyaga kwicara mu myanya y’abaririmbyi yiba telephone za smart phone eshatu ndetse na bibiliya yarimo amafaranga ibihumbi birindwi ahita asohoka.

Uyu mujura yahise ajya kuri paroisse ya Gatenga agiye kuhiba naho ariko ntibyaje kumuhira kuko umuririmbyi wari wamukurikiranye witwa Michel yahise akurikirana amenya ko yerekeje mu Gatenga amufatira ku rusengero kuri paroisse ya Gatenga uwo Mudugudu ubarizwaho birangira amufashe bamugarura kuri ADEPR KARAMBO aho yaje gusabira imbabazi imbere y’itorero.

Mu magambo ye bwite uyu musore wabwiye umubavu.com uyu witwa Mutuyimana Phocas yagize ati"Ni ukuri ni satani unshuka ariko mumbabariye mukanansengera sinakongera kwiba ukundi nahita nkizwa ubutazongera kwiba ukundi"ubwo twaganiraga n’umuyobozi ushinzwe umutekano mu kagari ka Karambo bwana Jerome yatubwiye ko uwo musore yari asanzwe ari umujura kabuhariwe.”

Iteraniro rya mbere nyuma yo kurangira hahise haterana irya kabiri ryari ririmo korali yitwa SAUN ya ADEPR Cyahafi ndetse hakaba bari mu bihe byiza cne ariko ntabwo bitaje gukomeza kugenda neza kuko ubwo byari bigeze mu saa sita n iminota cumi n’itanu haje kubaho kwitsamura kudasanzwe ku bari mu rusengero ndetse biba ngombwa ko abakiristo hafi ya bose baje gusohoka mu rusengero biyoberwa ikibiteye gusa baje gukora amasengesho yo ku rwego two hejuru bayobowe n’umwigisha witwa
Uyu muhungu we yarari hejuru y’ibati akanjya yohereza ibintu mu rusengero abantu arakorora bayoberwa ibyaribyo
Andre waturutse muri paroisse ya muganza,umudugudu wa Kiruhura;maze umurozi urozi afatirwa n’amasengesho hejuru y’igisenge cy’urusengero akaba ariho yoheraga imyuka irimo urusenda ari;amaze gukurwayo n’abadiyakoni bo kuri uwo mudugudu yaje kujyanwa aho yahaswe ibibazo avuga ko yari yatumwe n’umuntu ngo gukuraho irangi ku mabati ariko umutumye bagasanga ari umuhimbano nibwo haje kwitabaza inzego z’ibanze birangira ajyanwe kuri Police.

Mu kiganiro twagiranye na EV.Hagenima Anastase atubwira ko Imana yari imaze iminsi ibabwira ko igaragaje umurozi ku karambo;tuganira n umushumba wa paroisse ya Gatenga yatubwiye ko aba bantu baba baje gutata umudendezo w’abana b’Imana ariko bakaba batabigeraho kubera ko Imana iba ibereye umurimo wayo maso.umubavu.com wabaye mu gitaramo cy’abahoze ari urubyiruko hashize iminota 3 biswe Holly Gate choir.Mukomeze gukurikira umubavu.com mumenye amakuru y’umwimerere.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ijisho ry’ Imana rirareba Kuya 17-01-2018

Ndumiwe pe RUGUMIRE we ubwo ntufite umwuka wogusenya itorero ari wowe koko uyu mugabo EV. Anastase uramubeshyera pe ahubwo ubwo uramwanga ndamuzi neza ibyo uvuga uhubwo waba ufite ikindi kibigutera ubanze utokore umugogo uri mujisho ryawe no gusebanya Imana izabihanira nyamara dore aho nibereye

karara Kuya 17-01-2018

Anda Igitekerezo Hanno ndikubwira rugumire antony ntabwo warukwiye kumutamariza hano,uko nugusebanya kabone niyo yaba ari mubi.

Rugumire Antony Kuya 15-01-2018

Mbese uriya Ev Hagenimana Anastase (wambaye amadarubindi) yaba yaracishije make ko aho ageze hose aba afite gahunda yo kugonganisha abadiyakoni bari muri nyobozi kugirango abone uko yigarurira igice kimwe cyabo cg abone uko azajya abategeka ntawe umuvugiramo. Njye naratangaye cyane aho umuntu yitwa ko ari umuvugabutumwa ariko akaza aca ibice mu bakirisitu. Abo ku Karambo mube maso muzakurikiranire hafi uwo mugabo numvise ko yanabaye mwarimu. Mperutse kumva amakuru nyakuye i Samuduha muri paroisse ya Kanombe ko yari yarazengereje abadiyakoni baho abacamo ibice kubera ko yashakaga abamushyigikira ngo bafite ingufu kugirango azasengerwe kuba mwarimu abifashijwemo na reverand Ngamije uyobora paroisse ya Kanombe aho ngo bafatanyaga gukora ku maturo agemuwe ava k’umudugudu ntabe ariyo agera kuri konti ya ADEPR muri banki z’abaturage. Abo ku Karambo rero mube maso uwo mugabo ntiyoroshye muzamusobanukirwa neza uko iminsi izagenda iha iyindi. Harahagazwe n’abakozi b’Imana bariho ubu.