Pasiteri yahinduye amazi kuba Peterori nyuma ya Pasika Abakristu baratangara

Kimwe mu bitangaza byinshi Yesu Kristu w’i Nazareti yakoze ni uguhindura amazi Divayi mu bukwe bw’I Kana y’i Galilaya nkuko bigaragara muri Bibiliya mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana, igice cya 2 umurongo wa 1 kugeza 12, iki kandi ni cyo kimenyetso cya mbere Yesu yakoreye i Kana y’i Galilaya, yerekana icyubahiro cye, abigishwa be baramwizera.

Igitangaza gisa nk’iki cyabaye tariki ya 03 Mata 2018 ubwo Umupasiteri umwe wo muri Afurika y’Epfo yahinduraga amazi kuba Peterori nyuma ya Pasika ho iminsi ibiri imbere y’Abakristu bikabatangaza cyane.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, Pasiteri Jacob mbere yo gukora iki gitangaza, ngo yari yabanje kubaza Abamukurikira niba bizera ko ashobora guhindura amazi akaba Peterori.

Yabajije ikibazo abakunzi be bo kuri Facebook agira ati “murizera ko dushobora guhindura amazi kuba Peterori?”.

Icyakora abenshi ngo ntibemera neza ko uyu mupasiteri yahinduye amazi akaba Peterori nubwo yabikoze babireba kandi n’amazi ari bo bayizaniye.
Pasiteri Jacob ngo yabanje gusengera aya mazi yazanywe n’Abakristu be ngo abanza guhindukamo amavuta nyuma ahita avamo Peterori.

Ubutumwa bwagaragaye ku rukuta rwa Facebook bw’umwe mu babonye ibyo uyu mupasiteri yakoze bwagira buti “ yabanje gusengera amazi, atangira guhindura ibara nyuma birangira ahindutsemo Peterori ndetse umuriro uhita waka Abakristu baratangara bamwe binabatera ubwoba”.

Nubwo ibi byabereye mu maso ya bamwe, hari ababiteye utwatsi bavuga ko bidashoboka ari imitwe yo gushaka kwigarurira abantu.

Uwitwa Renaud Hevia moorima yagize ati “ni uburyarya nta gtangaza kiri aho!, yishakira kubona abayoboke benshi”.

Munting Caleb we yagize ati “ibi bivuze iki mu buzima bwawe nk’umukristu? Uyu mupasiteri ni uw’imitwe”.

Zacharia Bakari ati “bikunze kuvugwa ko iminsi ya nyuma yegereje, ubwo hazajya haboneka abiyita ko bakora ibitangaza kandi ari ibinyoma byambaye ubusa”.

Uko iminsi igenda ishira niko hagenda haduka abantu biyitirira Mesiya bavuga ko bakora ibitangaza nk’ibye nyamara ari ibinyoma byambaye ubusa.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito umugabo wo mu gace ka Bungoma mu gihugu cya Kenya yiyita ko yatumwe n’Imana ngo aze gucungura isi.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo