Gacinya  urukiko rutegetse ko akomeza gufugwa

Kuri uyu wa 4 Mutarama, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rutegetse ko Gacinya Chance Denis, rwiyemezamirimo akaba n’umuyobozi wungirije wa Rayons Sports afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Gacinya Chance Denis ukurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kubeshya uwo mugiranye amasezerano mu bijyanye n’isoko ry’ibikorwa remezo kampani MICON ayobora yagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi.

Perezida w’iburanisha yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma Gacinya akekwa ko yaba yarakoze ibyaha.

Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Gacinya kwishyuza amafaranga atandukanye n’agaciro k’ibikorwa yakoze, aho amasezerano yari aya miliyoni 636 akaza kwishyurwa miliyoni 495 kandi imirimo yakoze yari ku kigero cya 80%.

Bushingiye kuri raporo z’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta za 2014-2015 n’iya 2015-2016 ngo zigaragaza Ko Gacinya yahombeje Leta amafaranga menshi muri iri soko kuko nyuma y’aya makosa aregwa ngo isoko ryahawe ingabo zavuye ku rugerero zishyuwe 338 487 470 Frw.

Ubwo haburanishwaga ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo, ubushinjacyaha bwavugaga ko ibyo bwagezeho mu iperereza bigaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma Gacinya akekwa, busaba ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Gusa Gacinya yasabye ko yarekurwa, aho yashimangiye ko arengana, aho ngo amafaraNga yishyuwe yajyanye n’akazi yakoze.

Anakurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kuba ikitso no gutanga inyungu.

Mu minsi ishize, Gacinya yatumijwe muri Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ingengo y’imari (PAC) ngo asobanure iby’iri soko.

Uretse muri Rusizi, Gacinya yavuze ko yagiye ahenda Leta muri ubwo buryo mu masoko ameze nk’iryo, nko mu Karere ka Gatsibo, Nyanza ndetse na Nyamagabe.

Gacinya arahita afungirwa muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere mbere y’uko urubanza mu mizi rutangira.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo