Liberia: Amafaranga yabaye macye mu byuma bibikurizwaho

Abaturage ba Liberia bakomeje gutonda imirongo ku byuma byo kubikurizaho amafaranga, mu gihe byinshi muri ibyo byuma n’amabanki inoti zabashiranye.

Abakiriya ngo baragerageza gushaka amafaranga muri banki, bari kwinubira ko badashobora kubona amadolari ya Liberia nk’uko umunyamakuru wa BBC uriyo abivuga.
Minisiteri y’imari ya Liberia ivuga ko nta mafaranga ifite ahagije mu bubiko bwa banki z’ubucuruzi kuko abaturage bari kubika amafaranga mu ngo zabo.

BBC itangaza ko Ababikurikiranira hafi bavuga ko uko kubika amafaranga mu ngo biterwa no kutagirira icyizere banki zo mu gihugu.

Mu mwaka ushize, inoti z’amadolari abarirwa muri za miliyoni zari zikimara gukorwa byatangajwe ko zaburiwe irengero hagati y’icyambu cyo muri icyo gihugu na banki nkuru.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo