Umupolisi yishwe arashwe n’umuntu wari wafashwe ari gusakwa

Umupolisi yishwe arashwe ku kigo gifungirwamo abantu cyo mu gace ka Croydon kari mu majyepfo y’umurwa mukuru London mu Bwongereza.

Uwo mupolisi w’umugabo yarashwe inshuro eshanu ubwo umugabo, wari watawe muri yombi, yasohoraga imbunda arimo gusakwa. Uwo ucyekwaho kwica uwo mupolisi yahise yirasa, ariko ntiyapfa.

Uwo mupolisi yahawe ubutabazi bwihuse aho byabereye mu ijoro ryacyeye, ariko aza gupfira mu bitaro. Umugabo w’imyaka 23 ararembye bikomeye nyuma yuko avuwe ibikomere by’amasasu.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yagize ati "Turimo umwenda munini abashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo tugire umutekano".

Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati "Nifatanyije cyane n’umuryango, inshuti n’abakoranaga n’umupolisi wiciwe i Croydon mu ijoro ryacyeye".

Ucyekwaho kumwica yatawe muri yombi. Byemezwa ko uwo mupolisi yaburaga ibyumweru bicye ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru.


Kuri uyu wa Gatanu abiga ibimenyetso by’ahakorewe ibyaha bagaragaye aho byabereye

Nta mbunda za Polisi zabonetse aho hantu byabereye ku isaha ya saa munani na 15 ku isaha yo muri iki gihe mu Bwongereza, ni ukuvuga saa cyenda na 15 z’ijoro ryacyeye mu Rwanda no mu Burundi.

Polisi y’u Bwongereza yavuze ko umuryango w’uwo mupolisi uri kwihanganishwa n’itsinda ribishinzwe rya Polisi.

Abajijwe uko umuntu witwaje intwaro yaba yashoboye kwinjira ahafungirwa ayifite, Leroy Logan, wahoze mu bakuru ba Polisi y’u Bwongereza, yagize ati "Biterwa niba uwo muntu yafatiwe hanze ya sitasiyo ya Polisi akaba yazanywe mu modoka".

"Hari ibihe bibaho aho umuntu ashobora kugera ahafungirwa agahita yinjizwa".

"Rero kuba tutazi amakuru yose uko uyu muntu yageze muri ako gace kaba karimo umutekano ko kuri sitasiyo cyangwa niba ari hanze cyangwa mu mbuga, ducyeneye igihe ngo tugerageze kumenya uko byagenze, kuko amakuru aracyari macye cyane kuri ubu".

Uyu mupolisi wishwe arasiwe i Croydon abaye uwa 17 muri Polisi y’u Bwongereza wishwe arashwe kuva Intambara ya Kabiri y’Isi yarangira, nkuko BBC ibivuga.

Kuva mu ntangiriro y’ikinyejana cya 20, abapolisi 73 ni bo bishwe barashwe n’abagizi ba nabi mu Bwongereza, hatabariwemo abo muri Ireland y’amajyaruguru.

Nyinshi muri izo mpfu, ni ukuvuga izirenga 50, zabaye kuva mu mwaka wa 1945.

Ubusanzwe abapolisi bo mu Bwongereza nta mbunda bitwaza.


Abantu bashyize indabo ahiciwe uwo mupolisi i Croydon mu masaha yo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu

Umuturage wo mu basenyewe inzu I Nyarutarama ahazwi cyane nka ’Bannyahe’ avuga ko adafata Abadepite nk’intumwa za rubanda kuko ngo batigeze babafasha mu kibazo cyabo ngo gikemuke, byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo