Umwiraburakazi yishwe arasiwe na Polisi mu idirishya ry’icyumba cye

I Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugore w’umwirabura yishwe arashwe na Police ahagaze mu idirishya ry’icyumba cye mu masaha yo mu gicuku ku wa Gatandatu, Polisi yari itabajwe ngo irebe uko amerewe.

Atatiana Jefferson w’imyaka 28 yari atuye ahitwa Fort Worth muri Leta ya Texas yari kumwe na mwisengeza we (Niece) w’imyaka umunani.

Umuturanyi we yari ahamagaye Polisi ngo ize kureba niba bameze neza kuko yari abonye umuryango wabo ufunguye hagati mu ijoro.

Polisi yagaragaje amashusho y’umupolisi wahise arasa Atatiana hashize amasegonga macye amubonye.

Aya mashusho agaragaza polisi isa n’iri kugenzura hanze mu rugo mbere yo kubona umuntu mu idirishya.

Umupolisi akimubwira ngo nashyire amaboko hejuru yahise arasa.

Polisi ivuga ko uwarashe ari umupolisi w’umuzungu, yari ari mu kaga kubera umuntu yari abonye.

Uyu mupolisi yahise ahagarikwa mu kazi mu gihe bari mu iperereza.

Uku kurasa kwabaye ahagana saa munani n’igice z’ijoro ryo ku wa Gatandatu (ku masaha yaho) rishyira ku cyumweru.

Muri aya mashusho polisi ntiyerekana mu nzu aho uyu warashwe yari ari ariko igaragaza imbunda ivuga ko yasanze mu cyumba cy’uwarashwe.

Ntabwo bizwi neza niba Atatiana araswa yari afite imbunda mu ntoki, gusa yahise apfira aho yarasiwe mu cyumba cye.

Yarimo akina ’Video games’

Atatiana na mwisengeneza we bariho bakina ibizwi nka ’video games’ mbere y’uko ajya kurebera mu idirishya ibyo yumva mu rugo nk’uko bivugwa n’umunyamategeko w’umuryango we.

Uyu munyamategeko Lee Merritt avuga ko nta mpamvu n’imwe yasobanura ubu bwicanyi kuri Atatiana wari ufite nyina urwaye cyane bityo akita ku rugo no kuri mwisengeneza we.

Ubu bwicanyi bubaye hatarashira icyumweru umupolisi utari uri mu kazi asanze umugabo w’umwirabura mu nzu iwe akamurasa akamwica, byabereye muri 55Km uvuye aho Atatiana yiciwe.

Imiryango inyuranye iheranira uburenganzira bw’abatari abazungu muri Amerika yamaganye iyicwa rya Atatiana ivuga ko nta gisobanuro cyabyo.

Umuturanyi we James Smith w’imyaka 62 ari na we wahamagaye Polisi, avuga ko yabanje kugenzura hanze muri uru rugo ariko ntabone hari ikibazo.

Yabwiye ikinyamakuru Star Telegram ati "Ndababaye cyane. Kandi ndumva ari ikosa ryanjye, iyo ntahamaraga Polisi ubu aba akiriho".


Yarimo akina na mwisengeneza we agiye kureba ikiri hanze baramurasa


Atatiana yarasiwe mu idirishya ry’icyumba cye na Polisi
Kanda hano urebe video utasanga ahandi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo