Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura

Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye, benshi bishimira uburyo Leta y’u Rwanda yashyize imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu mashuri ku buryo basanga iyi ari inzira yo kwihangira imirimo kuri benshi no kurwanya ikibazo cy’ubushomeri kigeze hejuru ya 14% mu barangije Kaminuza.

Amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ashishikarizwa cyane cyane urubyiruko n’abandi bose bagana amashuri basabwa kutayarenza ingohe kuko uwize aya masomo utazamusanga yirirwa abungana Dosiye asaba akazi ahubwo uzisanga ukamusaba.

Abanyeshuri 110 bari bamaze amezi atatu bahuguriwa muri College Doctrina Vitae (CDV) mu masomo y’igihe gito (Short Courses) mu bijyanye n’imicungire y’Imisoro na Gasutamo (Custom and Tax Management), baramwenyura nyuma yuko ku wa Gatanu tariki ya 02 Kanama 2019 bahawe impamyabumenyi bavuga ko ibyo bize bigiye kubahindurira ubuzima.

Aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi, bashimiye iki kigo by’umwihariko n’Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’Imyuga mu Rwanda (WDA), byabafashije kubaha aya mahugurwa bavuga ko amasomo bahawe azabafasha mu buzima busanzwe ndetse no kunoza neza ibyo bakoraga.

Umwe mu barangije aya masomo ati "Aya masomo yamfashije kwaguka cyane cyane kunguka ubumenyi mu mutwe, nungutse ubumenyi, uburyo nakora ubucuruzi (Business), uburyo imisoro yishyurwa dore ko hari igihe usanga umuntu yishyuye irenze, kimwe nuko hari igihe umuntu atangira ubucuruzi ugasanga ahise ahomba ariko ubu byose twigishijwe uburyo bwiza bwo kubicunga (Management)".

Akomeza avuga ko kugira ngo bitabire aya masomo/mahugurwa, nta kintu kidasanzwe babasabye, ati "Batubwiye ko ari inkunga kugira ngo tubone aya mahugurwa, abarimu hari imishinga izabidufashamo cyane cyane WDA ari nayo yadushakiye iyo nkunga tunayishimira, yaradufashije itubwira icyo tuzakuramo n’ubuyobozi bw’ishuri buradufasha tumenya icyo tuzakuramo, twayitabiriye rero twishimye kandi ibyo tuhakuye ni impamba ifatika".

Undi na we wahawe impamyabumenyi yo mu rwego rw’aya masomo (Ubusanzwe yize Electronique&Telecommunication) avuga ko yumvise ari byiza cyane kwiga ibijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka kugira ngo yiyongerere ubumenyi atitaye ko n’ibyo yize mbere ari ibijyanye n’ubumenyi ngiro.

Ati "Byamfashije kumenya ibibazo n’ibyiza biba mu bucuruzi ariko bwambukiranya imipaka, ukuntu nagira inama umucuruzi cyangwa se nange mbaye we uko nabyitwaramo, ubwo bumenyi narabwungutse".

Akomeza avuga ko aya masomo yamufashije kumenya neza ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka, uburyo yagira inama abakora ubu bucuruzi, byanamufashije kuba na we ubwe yakwifasha mu kwishingira kompanyi ijyanye n’uburyo bwo kwishyura imisoro.
Reba inkuru mu mashusho hano

Twabibutsa ko aya masomo adafatwa gusa n’abanyeshuri bashya baje kuyiga kuko n’abenshi bahawe izi mpamyabumenyi basanzwe bafite izindi mpamyabumenyi zirimo iza Kaminuza n’iz’amashuri yisumbuye mu mashami yandi atandukanye (n’abarangije amashuri yabo mu yandi mashami atandukanye bemerewe guhabwa aya masomo bakayongera ku bundi bumenyi bafite).

Uhagarariye aba bahuguwe, avuga ko bafite imbogamizi zo kuba batarabonye umwanya wo kwimenyereza mu kazi bityo bagasaba ko hagize ubufasha bubonetse, bafashwa kwimenyereza akazi.

Kuri iki kibazo, uhagarariye College Doctrina Vitae mu mategeko, Gaspard AHOBAMUTEZE yabamaze impungenge ababwira ko umuyobozi w’ishuri ari gukorana na WDA mu kubashakira aho bashobora kwimenyereza mu kazi.

Avuga kandi ko inyigisho bize muri aya mezi atatu, zizabafasha mu kunoza akazi kabo ashimangira ko igihe bize gihagije kandi ibyo bize bakabyiga neza.

Yamaze impungenge kandi abazakorana n’aba bahuguwe muri aya masomo avuga ko bashoboye bityo ngo aho bazajya gukora hose bafite ubumenyi ngiro buhagije buzabafasha gukora iyo mirimo neza.

Mu bijyanye n’aya masomo aba bahwe impamyabumenyi barangijemo ariyo imicungire y’Imisoro na Gasutamo (Custom and Tax Management), iri shami ryigishwamo uburyo ibicuruzwa byava mu nganda z’i Burayi, umunyeshuri akamenya kubikurikirana ku mipaka no mu nzira hose aho binyura, akabasha kandi gukurikirana imisoro igicuruzwa cyishyura ndetse no ku mipaka kugeza kigeze aho kigurishirizwa.

College Dotrina Vitae ni ishuri ryafunguye imiryango mu mwaka wa 2007, bivuze ko imyaka 11 yose yirenze iri shuri rikora. Muri iri shuri by’umwihariko harimo icyiciri cy’amashuri abanza (Primaire) guhera mu ishuri ry’incuke (Gardienne/Nursery School) kugeza mu mwaka wa Gatandatu. Iri shuri rinateganya gutangiza Kaminuza izajya yigisha ibijyanye n’imicungire y’Imisoro na Gasutamo (Custom and Tax Management).

Ni ishuri riherereye mu karere ka Gasabo, mu Murenge wa Ndera. Rifite ubudasa kuko uretse kuba rifite amashuri yisumbuye (Secondaire), ni ishuri rinigisha Professional Courses (Amasomo y’igihe gito) mu kurema umukontabure w’umwuga (Comptable Professionel) n’andi masomo akigishwa mu buryo umunyeshuri arangiza afite ubumenyi bufatika kandi bwuje umuco n’imyifatire (Discipline) ndetse bikajyana n’icyerekezo cy’igihugu cyo kwigisha amasomo agezweho.

Amahuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro yavuye kuri 63 mu 2010 agera kuri 342 muri uyu mwaka wa 2019. Muri icyo gihe umubare w’abayigamo wavuye ku 51,773 ugera ku 97,144. Abagore bangana n’ 1914 ni ukuvuga 20.2% naho abagabo ni 7,578 bangana na 79.8%. Amasomo yo yavuye kuri 38 agera ku146 akaba yigishwa n’abarezi 4,499 bavuye kuri 912 muri 2010.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro WDA bwagaragaje ko hejuru ya 70% by’abanyeshuli barangiza amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro babona akazi mu mezi 6 ya mbere, naho 75% by’abakoresha bishimira imikorere y’abakozi bize muri ayo masomo.

U Rwanda kandi rufite intego y’uko kugeza muri 2024 abanyeshuli basoza icyiciro rusange n’icyiciro cy’amashuli yisumbuye byibuze 60% bakomereza mu mashuli y’imyuga n’ubumenyingiro mu gihe iki kigero kigeze kuri 32%.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo