Kigali: Hatoranyijwe intumwa cumi n’imwe zigiye kwamamaza Imana y’i Rwanda

Umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyarwanda bavuga ko bakurikiza umuco wa Kinyarwanda ushingiye ku gusenga Imana y’i Rwanda Edward Mubarakh kuri uyu wa Gatandatu yashyizeho intumwa cumi nimwe zigiye kwamamaza Imana y’i Rwanda ndetse animika ugiye kwigisha abanyaburayi Imana y’i Rwanda anavuga ko bashinze ririya huriro kugira ngo babwire Abanyarwanda ko bafite Imana yabo irangwa n’urugwiro, gukunda igihugu no gusangira n’abandi.

Bimwe ngo byatumye bashyiraho izi ntumwa ngo n’uko Abazungu babeshye Abanyarwanda babishingira ko bababwiye ko Imana yabo ntacyo imaze bagomba kuyoboka iyabo. Bavuga ko bagamije kumvisha Abanyarwanda baba mu Rwanda no mu mahanga ko iyo myumvire atari yo ahubwo ko n’abo bahoranye kandi bagifite Imana y’u Rwanda.

Ubu butumwa akaba aribwo NTEZIMANA Sebu wimitswe kuri uyu wa Gatandatu ahagurukanye ,akaba yavuze ko atemera imana abazungu bazanye, aho bavuga ko baje bigisha imana zabo bakangisha Abanyarwanda Imana yabo.

Yavuze ko icyo azibandaho mu murimo we ari ukubwira abanyamahanga ko Abanyarwanda bahoranye Imana yabo, kandi ko igihe kigeze ngo bangere bayiyoboke.

Avuga ko ibyo Abazungu bigishije Abanyarwanda by’uko aribo bafite Imana ari ibinyoma.

Iri huriro rimaze iminsi ritangiye ariko ritanditse muri RGB kuko atari umuryango wa kidini cyangwa wa Politiki.

Umuyobozi w’iri huriro Mubarakh avuga ko buri mwaka bazajya bimika umuntu bita ubahagarariye nk’uko n’abandi bimika ba Bishop.

Yemeza ko atari idini ahubwo ari uburyo bw’imitekerereze ya Kinyarwanda igamije kugarura imyemerere gakondo y’Abanyarwanda.

Ati: “ Imana Abazungu bazaniye Abanyarwanda yabamariye iki? Ese ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye iyo Mana abavuga ko bayikoreraga sibo bishe bagenzi babo bari bayisangiye? Twifuza ko Abanyarwanda bakwibuka Imana yabo yabaraze kubana kivandimwe.”

Iri huriro rizajya riterana buri nyuma y’amezi atatu aho bazaba bari gutegura umunsi ngaruka mwaka uzajya uba taliki 07. Nyakanga bazajya bimika intumwa imwe nkuru, ndetse kuri uyu munsi hakazajya haba ibirori bizajya biba byatumiwemo umuhanzi ukomeye n’Abanyamadini batandukanye dore ko ngo buri dini rizajya riba ryatumiwe rizajya risenga hanyuma umuyobozi w’iri huriro nawe agasenga Imana y’i Rwanda bazajya bacana n’imuri zirindwi nk’uko burigihe iyo bateranye babikora.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
iganze Kuya 11-12-2018

Nta Mana abazungu bazanye Imana ni imwe baje kudufasha kumenya neza Imana twari dusanzwe twemera. Twarayubahaga, twarayemeraga,twarayizeraga, ariko nta byinshi twari tuzi kuri yo.
Abakurambere bacu bayitaga Imana y’i Rwanda kuko bibwiraga ko isi igarukiye ku Rwanda, ariko Imana ni iya bose kuko niyo yabaremye. Imana yahisemo rero aho yimenyekanishiriza ku bantu bayo, izo nyigisho zirahererekanwa ku isi yose kugeza ubwo natwe zitugezeho mu Rwanda. Mu bindi bice by’isi bari bafite Imana nabo,ahenshi bayobotse Imana Umuremyi w’ijuru n’isi rimwe na rimwe ari abantu babayeho, ubundi ari izo babumbye, ibiremwa by’Imana bafataga nk’ibidasanzwe, ibigize isanzure.....
Igishya se mwe muzazana ni ikihe? Muzagarura ibyo kubandwa kuraguza no guterekera se? Mugese ubwi’iyo. Muturinde abapfumu n’abarozi ibyo twarabirenze rwose.

Kamali Kuya 10-12-2018

Uwo muntu se uhigitse Imana y’abazungu akaba acyambaye imyambaro y’abo ubwo ntajijisha. wakwambaye ishabure n’uruhu, akajugunya n’ayo madarubindi? yaretse ibyo ko bimaze kuvugwa na benshi kandi basanze nabo bibeshya. Mumubwire ko ninsanga agoresha telephone z’abazungu atazankira. niba kandi anasoma kuri ka mitzig nako ahite akareka kuko inzoga y’abanyarwanda ni ikigage n’inkangaza.

Kantengwa Lydie Kuya 9-12-2018

Imana n’imwe yaremye is n’ijuru, nta Mana y’abazungu mta n’Imana y:abamyatwanda. Mi Mana y’isi yose,y’ibiriho byose. Naho ubundi Ibi bintu birimo kubura ubwenge. Kandi ubuze ubwenge uarakwiye k’ubusabane Imana Rurema.

fifi Kuya 9-12-2018

Abo bantu duhuje imyumvire pe tugomba kusenga Imana y’i Rwanda ni byo rwose.

jado Kuya 9-12-2018

Andika Igitekerezo Hano"niba Imana yabazungu ntacyo yamaze mugihe cya genocide...None se iyabanyarwanda yo yamaze iki muricyo gihe(genocide)... mureke kuba abahakanyi itazaduhana...uwo mushinga muzawusuzume neza

jado Kuya 9-12-2018

Andika Igitekerezo Hano"niba Imana yabazungu ntacyo yamaze mugihe cya genocide...None se iyabanyarwanda yo yamaze iki muricyo gihe(genocide)... mureke kuba abahakanyi itazaduhana...uwo mushinga muzawusuzume neza