Mu mvugo ikakaye: Umukobwa wa Rusesabagina  asabye Arsenal  ikintu  gikomeye

Umukobwa wa Rusesabagina ,Carine Kanimba , yasabye amakipe nka Arsenal guhagarika amasezerano yo kwamamaza ubukangurambaga bwo gusura u Rwanda buzwi nka Visit Rwanda.

Carine yabitangaje mu kiganiro yagiriye kuri Channel 4 News ku wa 20 Nzeri 2021 ubwo urukiko rukuru , urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwari rumaze gukatira Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25.

Uru rukiko rwahaye Rusesabagina iki gihano rumaze kumuhamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’Iterabwoba , gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’Iterabwoba , ibyaha bifitanye isano n’umutwe wa FLN wigeze kugaba ibitero mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Carine ntiyemera ko umubyeyi we yakoze ibi byaha , ndetse akenshi yagiye atangaza ko se ari imfungwa ya Politiki , ku bw’ibyo yavuze ko bazakora ibishoboka kugira ngo afungurwe atarangije igihano cye.

Ubukangurambaga bugamije kumufunguza ngo bazabukora bereka Isi ukuri ku mikorere ya Leya y’u Rwanda yavuze ko iyoborwa n’umunyagitugu.Ati’’Tuzakomeza gukora ubuvugizi , tubwire abantu , twereke Isi ukuri kuri ubu butegetsi.Tunasabe amakipe nka Arsenal iri gufata amafaranga y’umunyagitungu kurekera gukomeza kuyafata’’

Mu gihe amakipe nka Arsenal yaba ashyize mu bikorwa ubusabe bwabo, ngo yaba agaragaje ku bashyigikira gukomeye mu kwerekana ko amahanga atemera ubutabera bwaciriye umubyeyi we urubanza.

Channel 4 yatangaje ko yagerageje kubaza Komisiyo Nkuru y’u Rwanda mu Bwongereza kugira ngo igaragaze uko yumva icyifuzo cya Carine,ntiyasubiza.

Gusa Leta y’u Rwanda ishimangira ko igihano Rusesabagina yakatiwe cyari gikwiye ,kandi ko uburenganzira bw’uyu musaza w’imyaka 67 y’amavuko n’ubw’abagizweho ingaruka n’Ibitero nya FLN bungana imbere y’amategeko. Bigaragara mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yageneye iyo mu Bubiligi yagaragaje ko atahawe ubutabera buboneye.

Kuri iki gihano,Rusesabagina yakatiwe kandi ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko butanyuzwe nacyo, bitewe n’uko urukiko rwagabanyije igifungo bwari bwaramusabiye , bumuhanaguraho na bimwe mu byaha bwamushinjaga.Bwari bwaramusabiye igifungo cya Burundu.

Igitangazamakuru The Sun kivuga ko u Rwanda rwishyura Arsenal Miliyoni 10 z’Amapawundi ku mwaka kugira ngo irwamamarize ubu bukangurambaga, ku masezerano azamara imyaka ine.

Gukatirwa kwa Rusesabagina kukaba kutaravuzweho rumwe dore ko na Leta Zunze ubumwe za Amerika zagaragaje ko yakatiwe bidaciye mu nzira nyazo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo