Ubutasi bw’u Rwanda    burashinjwa  kugaba   igitero ku munyamakuru n’umugore we

Umunyamakuru w’Umubiligi uzwiho gutangaza inkuru zinenga u Rwanda, n’umugore we ukomoka mu Rwanda, bibasiwe mu butasi bwo kuri telefone buzwi nka Pegasus "BISHOBOKA CYANE ko bwakozwe n’u Rwanda", nkuko bikubiye muri raporo y’ibanze y’ubutasi bw’Ububiligi yanemejwe n’igenzura ryakozwe n’umuryango Amnesty International.

Peter Verlinden, w’imyaka 64, watangiye gukora inkuru n’ubushakashatsi ku bihugu by’u Rwanda, u Burundi na DR Congo kuva mu myaka ya 1980, azwi mu nkuru zirimo nk’iyo kuri televiziyo yavuganyemo n’umuryango w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana.

Umugore we Marie Bamutese, ni umwe mu baganiriye na BBC mu nkuru mbarankuru ’Rwanda’s Untold Story’, aho yagarutse ku bwicanyi avuga ko ingabo za FPR zakoreye Abahutu mbere no mu gihe cya jenoside mu 1994, na nyuma mu cyahoze ari Zaïre (DR Congo y’ubu), ubwicanyi FPR ihakana.

U Rwanda ruvuga ko rudakoresha ubutasi bwa software (logiciel) ya Pegasus ikorwa na kompanyi NSO Group yo muri Israel.

Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka ni bwo hatangiye gutangazwa urukurikirane rw’inkuru zishingiye ku bushakashatsi bwa Amnesty n’ikigo Forbidden Stories cyo mu Bufaransa.

Zivuga ukuntu za leta z’ibihugu bimwe zakoresheje Pegasus mu kuneka abaturage b’inzirakarengane barimo nk’abanyamakuru n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu babarirwa mu bihumbi.

Nyuma yaho, Bwana Verlinden avuga ko ubutasi bw’Ububiligi bwakoze urutonde rw’abantu batandukanye muri icyo gihugu bashobora kuba baribasiwe butangira kugenzura telefone zabo.

Avuga ko bwaje kumusaba telefone ye n’iy’umugore we buzimarana iminsi itanu ngo buzisuzume.

BBC ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa n’ubutasi bwa gisirikare bw’Ububiligi hamwe na Amnesty.

Ariko BBC yabonye kopi ya raporo y’ibanze y’ubutasi bwa gisirikare bw’Ububiligi, yohererejwe Bwana Verlinden na Madamu Bamutese ku wa kane nimugoroba, ivuga ko kwinjira muri telefone zabo "BISHOBOKA CYANE ko byakozwe n’u Rwanda".

Bwasanze telefone ye yarinjiriwe hifashishijwe Pegasus kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 29 y’ukwezi kwa cyenda mu 2020, naho iy’umugore we yinjirirwa kuva ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa cumi kugeza ku itariki ya 2 y’ukwa 11 mu 2020.

Ubutasi bw’Ububiligi buvuga ko kubera ko software y’ubutasi ya Pegasus ari urusobe, amaperereza akomeje ngo hemezwe ibyo bwagezeho by’ibanze "no kumenya ingano yuzuye yo kwinjirirwa".

’Twashobora gukoresha gute icyo tudafite?’

BBC yagerageje kumenya icyo leta y’u Rwanda ivuga kuri ibi bivugwa kuri Bwana Verlinden na Madamu Bamutese, ariko kugeza ubu ntibirashoboka.

Ariko mu kiganiro n’igitangazamakuru cya leta ku itariki ya gatanu y’uku kwezi kwa cyenda, Perezida Paul Kagame yongeye kuvuga ko u Rwanda rudakoresha iyo software mu butasi, ariko ko rufite ubundi buryo rubukoramo cyo kimwe n’ibindi bihugu.

Ati: "Bambajije ngo ’u Rwanda rukora ubutasi?’ Igisubizo barakizi, nta n’ubwo byabasaba kumbaza... Ariko niba murimo kuvuga ko dukora ubutasi dukoresheje iki gikoresho, igisubizo ni oya nini, OYA mu nyuguti nkuru, kandi ibyo twarabibabwiye, abantu bacu barabibabwiye".

"Twaranababwiye tuti ’hari ibihugu mwavuze ko biyikoresha [Pegasus], mu by’ukuri binemera ko biyikoresha, cyangwa bitigeze binabihakana... Ariko kuri twe twarababwiye tuti ’oya, nta yo dufite, rero ntayo dukoresha’".

"Ndetse twaranababwiye tuti ’kuki mutajya kuri abo bantu bakoze icyo gikoresho cy’ubutasi ngo mubabaze?’ Wenda bababwira abagifite n’abatagifite, mukabona ko u Rwanda rutagifite. Twashobora gukoresha gute icyo tudafite?"

Kuvuga ko u Rwanda rukoresha ubutasi bwa Pegasus, Perezida Kagame asanga biri mu mugambi w’ibihugu by’amahanga wo guharabika u Rwanda.

Ariko kuri Bwana Verlinden, nta gushidikanya afite ko ari u Rwanda rwabikoze, igihugu avuga ko yabujijwe kongera gukandagiramo (persona non grata) kuva mu 2008.

Yabwiye BBC ati: "Nta kindi gihugu nabona cyaba cyitaye cyane ku byo nkora". Avuga ko amatariki yo kwinjirirwa muri telefone ahura n’igihe yatangajemo inkuru ijyanye n’urubanza rwa Paul Rusesabagina.

Ati: "Ntabwo ari ubwa mbere u Rwanda rusubije rubeshya", akavuga ko ngo no ku ntambara ya Congo u Rwanda rwabanje guhakana ko rutari yo, ko ngo na mbere rwabanje kuvuga ko rudafasha uwari umutwe w’inyeshyamba wa M23 ariko ubwo bufasha bukaza kugaragazwa n’impuguke za ONU/UN.

Abajijwe niba ibyatangajwe n’ubutasi bw’Ububiligi byo kwinjirirwa muri telefone bigiye gutuma we n’umugore we bahagarika ibyo bakora ku Rwanda, ati: "Oya, habe na gato". Avuga ko ibyo bakora bijyanye no guharanira uburenganzira bwa muntu.

Ati: "Ariko birumvikana ko tugomba kwirinda... tugiye kugerageza kwirinda cyane gushoboka kose".





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo