Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yatangaje ko Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiye kumusura akirukanwa n’abasirikare.

Guhera kuwa Kane ushize tariki 14 Mutarama 2021 ubwo muri Uganda habaga amatora ya Perezida, urugo rwa Bobi Wine rwagoswe n’abasirikare mu rwego rwo kwirinda ko ajya guhura n’abayoboke be ngo bamagane ibyavuye mu matora.

Ni amatora yatsinzwe na Perezida Museveni umaze imyaka 35 ku butegetsi.

Bobi Wine abinyujije kuri Twitter yavuze ko Ambasaderi Natalie Brown yagiye kumusura akirukanwa n’abasirikare.

Ati “Kuri iki gicamunsi (tariki 18 Mutarama) Ambasaderi wa Amerika muri Uganda yagerageje kuza kunsura ariko asubizwayo n’abasirikare ageze ku marembo.”

BBC yatangaje ko Ambasaderi Brown ntacyo yigeze atangaza kuri iki kibazo.

Kuri uyu wa Mbere Amerika yasabye ko hakorwa iperereza ku bibazo byavuzwe mu matora ya Uganda.

Hari hashize iminsi Ambasade ya Amerika ivuze ko itazohereza indorerezi mu matora ya Uganda kuko nta burenganzira yabiherewe na Komisiyo y’amatora.

Perezida Museveni aherutse kuvuga ko Bobi Wine akorana n’abanyamahanga bagamije guteza ibibazo Uganda, nubwo yirinze kuvuga abo aribo.

UMURAMBO WA MIRIMO WARATABURUWE||BAMWE BAHANGAYIKISHIJE N’IBYEMEZO BYO GUHAGARIKA AMASHURI

Source:Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo