Abiganjemo abo mu nkambi y’impunzi banduye Covid-19 mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda. MINISANTE yatangaje ko abantu 45 banduye Covid-19 barimo ab’I Kigali: Kigali: 2, Huye:1, Kirehe:40 (abapimwe mu nkambi y’impunzi), Nyagatare:2, mu bipimo 1,619 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura bose uba 5,129.

Ni mu gihe kuri uyu munsi nta muntu n’umwe wakize iki cyorezo. Abamaze gukira bose hamwe ni 3,851, abakirwaye ni 243 mu gihe abo kimaze guhitana kuva kigaragaye ku butaka bw’u Rwanda muri Werurwe uyu mwaka ari 35.

Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa n’amazuru buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi no kwirinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, uwo bigaragayeho agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Umukambwe w’imyaka 108 ahishuye aho SINA yakuye ubutunzi bwose, uyu mukambwe wamukoreye umuti arabivuze byose muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo