Close MORE NEWS Amabanga atanu yagufasha kurongora neza uwo mwashakanye ukamwemeza UMUBAVU.com admin Kuya 17-07-2018 saa 07:39' whatsapp Facebook Ni kenshi abakunzi basanze inkuru yacu ku rubuga rwa Youtube bakunze kutwandikira batugisha inama ku bijyane no gushimishanya mu gihe cyo gutera akabariro, dore ko ari naryo banga urugo rukomeye ruba rwubakiyeho, mu gitabo yanditse Nyirahabineza Jane avuga mo amabanga agera kuri atanu abashakanye bakubahiriza maze bakaryoherwa n’imibonano mpuzabitsina. Twifashishije inzobere, ibitabo n’ubushakashatsi bwimbitse butandukanye bwagiye bukorwa; twabakusanyirije ibintu by’ingenzi byo kwitabwaho mu rwego rwo kugira ibyishimo byuzuye mu gihe cyo gutera akabariro: Ibanga rya 1: Guha igikorwa umwanya Nk’uko buri kintu cyose ugiye gukora ugishakira umwanya uhagije, ni ngombwa kandi ni iby’igiciro rero no guha umwanya igikorwa cyo gutera akabariro, kigakorwa mu gihe abagikorana bombi batuje batihuta ngo bajye gukora ibindi bintu runaka. Mbese bakumva bombi ko nta kindi berekejeho umutima kitari icyo. Ibanga rya 2: Kubikora ufite umutekano n’umutuzo Mu mpamvu zishobora gutuma abatera akabariro badashimishanya nk’uko bikwiye, harimo kuba babikora badatekanye. Ibi bikunze kubaho cyane ku batarashakanye babikora basa nk’abihishe bityo bakabikora umutima utari hamwe. Ku bashakanye nabo ibi bishobora kubabaho, nko mu gihe babikoze bikanga abana cyangwa ikindi cyabarogoya. Ni ngombwa rero kwitonda ku batera akabariro, bakabikorera ahantu hatuje kandi batekanye. Ibanga rya 3: Kubikorana urukundo n’ubwumvikane Mu mpamvu zishobora kubuza ibyishimo abatera akabariro, iza ku isonga ni ukubikora batishimiranye. Niba urukundo hagati yabo ari rwose nta kabuza bizatera bombi ibinezaneza n’amarangamutima(sentiments) bityo bombi bitume bashimishanya uko bikwiye. Aha naboneraho no kuvuga ko nk’uko bamwe batwandikira batugisha inama ngo abo bashakanye ntibakibashimisha nka mbere kandi mbere byaragendaga neza, birumvikana ko impamvu iri ku isonga ari uko urukundo hagati yabo rwaba rwarayoyotse bityo umwe akumva atakishimiye undi(sans sentiments) ndetse rimwe na rimwe bigakorwa bisa no guhatiriza! Ibanga rya 4: Ni ngombwa gutegurana Nk’uko mbere yo gukina umupira abakinnyi babanza kwishyushya, ni ngombwa ko habaho gutegurana ku bagiye gutera akabariro. Ibi biruzuzanya n’icyo navuze hejuru cyo guha umwanya igikorwa, mbese umwanya w’igikorwa nyirizina ukaza kugera bombi babishaka kandi babyifuza bihagije. Uburyo bwo gutegurana ni bwinshi nko gusomana, kubwirana utugambo twiza, gukorakorana(caresses) n’ibindi. Ibi ni ingenzi cyane mu guha ibyishimo abakorana imibonano mpuzabitsina bombi. Ibanga rya 5: Kuganira no kungurana ibitekerezo ku gikorwa Burya ibijyanye no gutera akabariro bibamo amabanga menshi cyane. Hari byinshi binezeza abagabo abagore bashobora kuba badasobanukiwe kimwe n’uko hari ibishimisha abagore, nyamara abagabo batabisobanukiwe bihagije. Ni ngombwa rero ko muganira, mukabwirana amabanga y’ibibashimisha kuri iyo ngingo. Niba umugore yifuza ko umugabo abimukorera mu buryo ubu n’ubu, ntagomba kumutinya no kugira amasoni. Uwo muba mwemeye kuryamana se ikindi wamuhisha ni iki? Niba umugabo yifuza ko umugore we amukorera akantu runaka kuri iyo ngingo nabwo bikagenda gutyo mbese hakabaho gufatanya no kungurana udutekerezo. Mureke isoni no gutinyana kuko bisenyera benshi! Hari n’ubwo wibwira ngo iki n’iki njye sinzi kugikorera uwo twashakanye nyamara ari ubumenyi buke. Ni ngombwa rero ko habaho no kubaza inkoramutima zawe ukamenya amwe mu mabanga yihariye mu bijyanye no gutera akabariro, ndetse na Genesis Health Ltd ifite inzobere zaguha inama nk’ubufashabw’umwihariko mu gihe bibaye ngombwa. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Amabanga atanu yagufasha kurongora neza uwo mwashakanye ukamwemeza UMUBAVU.com admin Kuya 17-07-2018 saa 07:39' whatsapp Facebook Ni kenshi abakunzi basanze inkuru yacu ku rubuga rwa Youtube bakunze kutwandikira batugisha inama ku bijyane no gushimishanya mu gihe cyo gutera akabariro, dore ko ari naryo banga urugo rukomeye ruba rwubakiyeho, mu gitabo yanditse Nyirahabineza Jane avuga mo amabanga agera kuri atanu abashakanye bakubahiriza maze bakaryoherwa n’imibonano mpuzabitsina. Twifashishije inzobere, ibitabo n’ubushakashatsi bwimbitse butandukanye bwagiye bukorwa; twabakusanyirije ibintu by’ingenzi byo kwitabwaho mu rwego rwo kugira ibyishimo byuzuye mu gihe cyo gutera akabariro: Ibanga rya 1: Guha igikorwa umwanya Nk’uko buri kintu cyose ugiye gukora ugishakira umwanya uhagije, ni ngombwa kandi ni iby’igiciro rero no guha umwanya igikorwa cyo gutera akabariro, kigakorwa mu gihe abagikorana bombi batuje batihuta ngo bajye gukora ibindi bintu runaka. Mbese bakumva bombi ko nta kindi berekejeho umutima kitari icyo. Ibanga rya 2: Kubikora ufite umutekano n’umutuzo Mu mpamvu zishobora gutuma abatera akabariro badashimishanya nk’uko bikwiye, harimo kuba babikora badatekanye. Ibi bikunze kubaho cyane ku batarashakanye babikora basa nk’abihishe bityo bakabikora umutima utari hamwe. Ku bashakanye nabo ibi bishobora kubabaho, nko mu gihe babikoze bikanga abana cyangwa ikindi cyabarogoya. Ni ngombwa rero kwitonda ku batera akabariro, bakabikorera ahantu hatuje kandi batekanye. Ibanga rya 3: Kubikorana urukundo n’ubwumvikane Mu mpamvu zishobora kubuza ibyishimo abatera akabariro, iza ku isonga ni ukubikora batishimiranye. Niba urukundo hagati yabo ari rwose nta kabuza bizatera bombi ibinezaneza n’amarangamutima(sentiments) bityo bombi bitume bashimishanya uko bikwiye. Aha naboneraho no kuvuga ko nk’uko bamwe batwandikira batugisha inama ngo abo bashakanye ntibakibashimisha nka mbere kandi mbere byaragendaga neza, birumvikana ko impamvu iri ku isonga ari uko urukundo hagati yabo rwaba rwarayoyotse bityo umwe akumva atakishimiye undi(sans sentiments) ndetse rimwe na rimwe bigakorwa bisa no guhatiriza! Ibanga rya 4: Ni ngombwa gutegurana Nk’uko mbere yo gukina umupira abakinnyi babanza kwishyushya, ni ngombwa ko habaho gutegurana ku bagiye gutera akabariro. Ibi biruzuzanya n’icyo navuze hejuru cyo guha umwanya igikorwa, mbese umwanya w’igikorwa nyirizina ukaza kugera bombi babishaka kandi babyifuza bihagije. Uburyo bwo gutegurana ni bwinshi nko gusomana, kubwirana utugambo twiza, gukorakorana(caresses) n’ibindi. Ibi ni ingenzi cyane mu guha ibyishimo abakorana imibonano mpuzabitsina bombi. Ibanga rya 5: Kuganira no kungurana ibitekerezo ku gikorwa Burya ibijyanye no gutera akabariro bibamo amabanga menshi cyane. Hari byinshi binezeza abagabo abagore bashobora kuba badasobanukiwe kimwe n’uko hari ibishimisha abagore, nyamara abagabo batabisobanukiwe bihagije. Ni ngombwa rero ko muganira, mukabwirana amabanga y’ibibashimisha kuri iyo ngingo. Niba umugore yifuza ko umugabo abimukorera mu buryo ubu n’ubu, ntagomba kumutinya no kugira amasoni. Uwo muba mwemeye kuryamana se ikindi wamuhisha ni iki? Niba umugabo yifuza ko umugore we amukorera akantu runaka kuri iyo ngingo nabwo bikagenda gutyo mbese hakabaho gufatanya no kungurana udutekerezo. Mureke isoni no gutinyana kuko bisenyera benshi! Hari n’ubwo wibwira ngo iki n’iki njye sinzi kugikorera uwo twashakanye nyamara ari ubumenyi buke. Ni ngombwa rero ko habaho no kubaza inkoramutima zawe ukamenya amwe mu mabanga yihariye mu bijyanye no gutera akabariro, ndetse na Genesis Health Ltd ifite inzobere zaguha inama nk’ubufashabw’umwihariko mu gihe bibaye ngombwa. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu