Amafoto: Perezida Magufuli arya ikigori cyokeje yahawe n’umuturage

Ntibisanzwe kubona umukuru w’igihugu cyangwa undi muntu ukomeye yaciye bugufi agasabana n’abaturage ariko Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli yabikoze aho yagaragaye yasabanye n’abaturage ndetse umwe muri bo amuhereza ikigori cyokeje akirya aganira na bo.

Hari mu ruzinduko Perezida Magufuli yakoreye mu Ntara ya Dodoma aho ari mu nzira yatangiriwe n’abaturage umwe akamuha iki kigori cyokeje na we agahita akirya.

Dr. Pombe Magufuli yahagaze mu nzira asuhuza abacuruzi baciriritse bo mu gace ka Dumila mu Karere ka Mvomelo mu Ntara ya Morogoro.

Aho niho Perezida yakoze ibyatunguye benshi, umuturage yamuhaye ikigori cyokeje, ahita ababwira ko agiye kukirya kandi akirira aho bose bamureba.

Perezida Magufuli yasezeranyije bariya bacuruzi bato kubaha miliyoni 100 z’amashilingi ya Tanzania azakoreshwa mu kuvugurura ahantu bakorera no kuhagura.

Yemereye bariya baturage ba Dumila, kwagura umuhanda wabo dore ko ari wo werekeza Dodoma. Yahise akomeza urugendo rwe aho yari avuye i Dar Es Salaam agana DODOMA.

Gusa hari ababisanisha no kureshya aba baturage cyane ko muri iki gihugu hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu azaba ku itariki ya 04 Ukwakira 2020.

Perezia John Pombe Magufuli uyoboye Tanzania kuva mu mwaka 2015 ashobora kuyobora indi manda dore ko yamaze kwemezwa n’ishyaka rye riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama Cha Mapinduzi (CCM) nk’umukandida waryo mu matora azaba mu Ukwakira, aho azaba yiyamamariza manda ya Kabiri y’imyaka itanu.

Nubwo Perezida John Pombe Magufuli anengwa ibirimo kubangamira ubwisanzure, ashimwa n’abaturage kuba yarabashije guhashya ruswa no kwirukana abayobozi badakora inshingano zabo.

Muri manda ya mbere ya Magufuli yaranzwe no kuzamura ubukungu bw’igihugu, aho mu minsi ishize iki gihugu cyemejwe ko cyinjiye mu mubare w’ibihugu bifite ubukungu buringaniye, mu gihe iyo ntego bari bariyemeje kuyigeraho mu 2025.

Ubutegetsi bwe ariko mu minsi ishize bwanenzwe kudafatira ingamba zikomeye icyorezo cya COVID-19, ku buryo magingo aya hatazwi ubukana bwacyo mu gihugu.

Abayobozi batandukanye barimo Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Tanzania n’abandi banyapolitiki batandukanye, batangiye gusaba Magufuli kuguma ku butegetsi na nyuma y’umwaka wa 2025, nubwo iyi manda ya Kabiri atarayitorerwa, ariko aheruka kuvuga ko narangiza manda ya Kabiri yemererwa, atazakenera indi.

Ubwo CCM yari imaze kwemeza Magufuli nk’umukandida w’ishyaka ku bwiganze, yavuze ko yatunguwe n’uburyo abarwanashyala bamushyigikiye.

Yagize ati "Ntabwo natekerezaga ko nshobora kubona 100%. Ibi ariko ntabwo bivuze ko tuzatsinda amatora 100% kuko dufite byinshi byo gukora nk’ishyaka."

Amatora rusange yo muri Tanzania azaba ku wa 25 Ukwakira 2020.

Muri aya matora Magufuli azaba ahanganye bikomeye na Tundu Lissu na we wagenwe n’ishyaka rikomeye kurusha andi mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.



Aha umuturage agaragara ava mu bandi bacuruza ku muhanda agaha Perezida Magufuli ikigori cyokeje


Perezida Magufuli yatunguye benshi bamubonye arya ikigori cyokeje agihawe n’umuturage

Mu gihe RSSB ivuga ko ufite Mituweli atarembera mu rugo, umuturage w’i Rwamagana witwa Niyonsenga Emmanuel ari kuhaborera nyuma yuko avunitse ifugwa Mituweli ntigire icyo imumarira:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Luc Kuya 6-08-2020

Cyamutwara iki se !!?erega igifu cye kiba gisa nicyacu twese! Cool president ntagitangaje