Amagambo akakaye yavuzwe n’abanyapolitiki mu cyumweru dusoje-Video

Uko icyumweru dusoje cyaranzwe n’ibitandukanye, ni na ko abantu batandukanye baranzwe n’ibitandukanye muri cyo ariko reka cyane twitse ku mvugo zikakaye zavuzwe n’abanyapolitiki.

Muri iki cyumweru dusoje, Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, yagiranye ikiganiro n’UMUBAVU agaruka ku ngingo zitandukanye zirimo Ikigega cya Miliyari 100 Leta y’u Rwanda yatangije cyo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19, ifungwa rya Niyonsenga Dieudonne ’CYUMA’ wa ISHEMA TV, kuri Dosiye ya Karasira Aimable n’ibindi bitandukanye.

Karasira Aimable, na we mu kiganiro yahaye UMUBAVU yongeye kugaruka ku ibaruwa aherutse kwandikirwa n’umuyobozi we wa Kaminuza asabwa ibisobanuro ku bitandukanye ahanini avuga ko byoase bituruka ku muyoboro qwe wa YouTube acishaho ibitekerezo bye bitandukanye ndetse ku ngingo zitandukanye yise ’UKURI MBONA’.

Akavuga ko bamuziza Politiki ngo nubwo atari umunyapolitiki.

Muri iki Cyumweru dusoje kandi, Barafinda Sekikubo Fred washatse kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu matora yabaye mu 2017 ntibimukundire kuko icyo gihe Komisiyo y’amatora yavuze ko hari ibyo atari yujuje, yaganiriye n’UMUBAVU agaruka kuri byinshi brimo nk’ihindurwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Muri ibi byaranze icyumweru dusoje kandi urumva icyo RIB yavuze kuri Barafinda, icyo yavuze ku bakunze kuvuga ko bakorerwa iyicarubozo muri Gereza n’ibindi.

Byose UMUBAVU wabigukusanyirije muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo