Amayobera mu rubanza rw’abantu 18 baregwa kunyereza Miliyari 1,7Frw ya Koperative, Rumaze gusubikwa incuro 7

Urubanza ruregwamo abantu 18 baregwa ibyaha bifitanye isano no kumunga ubukungu aho bakurikiranyweho kunyereza miliyari 1,7 Frw muri Koperative COPCOM, rwasubitswe ku nshuro ya karindwi nyuma y’uko bamwe mu baregwa batangarije urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ko batiteguye kuburana.

Urubanza ruregwamo abantu 18 baregwa kunyereza umutungo wa Koperative COPCOM yo mu Gakiriro ka Gisozi, icururuza ibikoresho by’ubwabatsi, rwasubitswe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 10 Nzeri 2021.

Ni urubanza rusubitswe inshuro 7, rwagiye rusubikwa kubera impamvu zitandukanye harimo n’izatewe n’icyorezo cya Covid-19 n’izituruka ku baburanyi.

Nta munsi n’umwe uru rubanza rwasubitswe biturutse ku impamvu z’Urukiko.

Abaregwa bose baburana ibyaha bifitanye isano n’ibimunga ubukungu bw’igihugu, bose baburana badafunze kuva batangira gukurikiranwa n’Ubushinacyaha.

Ubushinjacyaha bukurikiranyeho bariya bantu icyaha cyo Gukora no gukoresha inyandiko mpimbano irimo ibinyoma, n’icyaha gifitanye isano n’ibyaha bimuga ubukungu bw’igihugu.

Ubushinjacyaha buvuga ko aberegwa bakoze raporo z’ibinyoma, bavuga ko bakoze imirimo y’ubwubatsi bakemeza ko imirimo yose yakozwe neza kandi hari ibitarakozwe.

COPCOM iregera indishyi ivuga ko abaregwa banyereje umutungo usaga Miliyari 1.7Frw (Frw 1 709 575 648).

Abaregwa bose bahakana ibyaha bashinjwa n’Ubushinjacyaha bakavuga ko ibyo baregwa bifitanye isano n’imiyoborere mibi yaranze COPCOM.

Ubwo Urukiko rwasubukuraga urubanza bamwe mu baregwa bahise bagaragaza imbogamizi z’uko batiteguye kuburana kuko harimo bamwe muri ba rwiyemezamirimo bareganwa batitabiriye iburanisha kuko bamwe bagaragaje impapuro za Muganga ko barwaye, abandi basaba Urukiko ko bahabwa umwanya bakabanza kureba dosiye kugira ngo bazabone uko bazireguraho mu gihe cy’urubaza nyirizina.

Urukiko rushingiye ku mpapuro za muganga zerekana ko bamwe mu baregwa barwaye rwahise rusubika urubanza rwimurirwa ku wa 27 Nzeri 2021 saa mbiri za mugitondo abaregwa bose bahari.

Koperative COPCOM yagiye irangwa n’ikibazo cy’imiyoborere ya Koperative aho Ubuyobozi bwayoboye COPCOM bwagiye bugira kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe mu banyamuryango bikarangira havutse icyitwa ishyamba, bamwe batumvikana n’abandi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo