Burundi: Abantu 8 batwikiwe mu nzu barapfa

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Kanama 2020, abantu 8 batwikiwe mu nzu zabo, byabereye mu ntara ya Bujumbura mu burengerazuba na Muyinga mu majyaruguru ashyira amajyepfo y’u Burundi.

Ijwi ry’Amerika banditse iyi nkuru bavuga ko inzu yatwitswe I Muyinga yari ku musozi na zone Rugari, Komine n’Intara ya Muyinga mu Majyaruguru y’u Burundi. Abari muri yo nzu bose ni nyiri urugo, umugore we n’abana batatu nta n’umwe warokotse.

Bamwe mu baturage bahaba bavuze ko bishoboka ko abateye babanje kuboha abagize uyu muryango mbere yo kuyitwika. Igipolisi nacyo kiremeza aya makuru y’abaturage.

Mu butumwa bwagenewe abanyamakuru, umuvugizi wa polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye yavuze ko bigaragara ko aba bantu babanje gushyirwa hamwe mbere yo gutwikirwa mu nzu yabo.

Yavuze ko amaperereza yatangiye kandi ko abagabo babiri b’abaturanyi b’uyu muryango waraye utwikiwe mu nzu batawe muri yompi kugira ngo bakorweho iperereza.

Bamwe mu baturage bo muri Rugari basabye ko iri perereza ryakoranwa ubuhanga buhanitse kuko batewe ubwoba n’ubugizi bwa nabi bumaze iminsi burangwa muri ako gace.

Muri Kamena uyu mwaka, mu gace kitwa Bunywana aho muri Rugari,abandi bantu batatu babonetse bishwe batemaguwe.Imibiri yabo yahise ishyingurwa ntawamenye umwidondoro wabo cyangwa icyabahitanye.

Akenshi abantu batwikirwa cyangwa bagasenyerwa amazu mu duce dutandukanye tw’igihugu cy’u Burundi biba bitewe n’impamvu 2 nyamukuru zirimo gushinjwa uburozi cyangwa kutumvikana muri politike.

Amakuru Ijwi ry’Amerika ryahawe n’abariha amakuru I Muyinga n’uko nta n’imwe muri izi mpamvu ishobora kuba iri inyuma y’ubu bugizi bwa nabi bwakorewe uyu muryango

Mu ntara ya Bujumbura mu burengerazuba, ahitwa INdagano, muri zone ya Nyambuye muri komine Isare,saa mbiri z’ijoro zibura iminota 15 nk’uko polisi ibitangaza, naho abana batatu barimo umwe w’imyaka 11, undi w’imyaka 8 hamwe n’uw’imyaka 4 nabo baguye mu nkongi y’umuriro itaramenyekana uwayiteye.

Bose baguye mu nzu nta warokotse cyangwa ngo apfe yamaze kugezwa kwa muganga.

Umuvugizi wa polisi yatangaje ko abantu bane barimo se w’abo bana na nyina ubabyara batawe muri yombi.

Umuturage wasenyewe ’Bannyahe’ ntiyumva uburyo uvuze nabi Leta amenyekana ariko umuturage wasenyewe ntamenyekane ngo akemurirwe ikibazo, yibaza imiyoborere y’iki gihugu uko imeze:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo