Burundi: Visi Perezida wa Sena  isukari yamukozeho

Spès Caritas Njebarikanuye wari Visi Perezida wa Mbere wa Sena yasimbujwe kuri uwo mwanya nyuma y’iminsi sosiyete ye ifashwe igurisha isukari ku giciro cyo hejuru.

Spès-Caritas Njebarikanuye yasimbuwe na Denise Ndadaye wo mu ntara ya Mwaro iherereye mu Burundi rwagati.

Sosiyete ya Njebarikanuye yari iherutse gufatwa yarazamuye ibiciro by’isukari, byanatumye icibwa miliyoni ebyiri z’amarundi.

Denise Ndadaye watowe ni mushiki wa Melchior Ndadaye wigeze kuyobora u Burundi. Umwaka ushize nibwo yinjiye muri Sena ku itike y’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo