Depite Frank Habineza yasabye ko umusoro w’ubutaka ugabanywa ategekwa gushaka ahandi iyo misoro izava

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda, DGPR) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Hon Dr Frank Habineza yavuze ko yasabye ko umusoro ku mutungo utimukanwa by’umwihariko ubutaka wagabanywa maze bagenzi be bakorana bamutegeka gushaka ahandi iyo misoro izaturuka mu gihe yaramuka igabanyijwe.

Dr Frank Habineza yavuze ko itegeko rishya ry’imisoro ku mutungo utimukanwa risa n’aho ryagiriyeho leta aho gufasha abaturage.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Depite Habineza yari mu kiganiro"Ubyumva ute?" cyo kuri KT Radio, aho yagaragaje ko iri tegeko rishya ry’umusoro rikandamiza abaturage ndetse n’abakabavugiye ari bo badepite bakarebera.

Yavuze ko bigoye kwiyumvisha ukuntu umusoro umuntu yatangaga wikubye inshuro hafi 4 mu gihe ubukungu bw’igihugu n’abaturage muri rusange bwashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19.

Abajijwe icyo yakoze kuri icyo kibazo nk’intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Frank Habineza yavuze ko ubwo ishyaka ahagarariye rya Democratic Green Party ryinjiraga mu Nteko ngo ryasanze itegeko ry’umusoro ryaratowe ariko yagerageje gusaba ko itegeko rishya ry’umusoro risubirwamo ntibikunde.

Yagize ati ”Natanze umushinga w’itegeko usaba ko itegeko ry’umusoro ryo muri 2018 risubirwamo, bansaba kubanza gushaka aho amafaranga yavaga muri uwo musoro azava nkuko itegeko ribivuga, kugeza n’ubu ndacyashaka aho ingengo y’imari yava ngo itegeko rivugururwe narahabuze”

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, na we wari muri iki kiganiro, yanenze bikomeye abagize Inteko Ishinga Amategeko bitwa ko ari intumwa za rubanda ariko bagatora amategeko abakandamiza cyane cyane iri ry’umusoro ku mutungo utimukanwa.

Ati ”Mperuka abagize Inteko Ishinga Amategeko babita intumwa za Rubanda, ubwo se niba ari bo batora amategeko akandamiza uwo rubanda, ubwo bakwiye gushaka ukundi bitwa aho kwitwa intumwa za Rubanda."

Mu 2018, Leta yavuguruye itegeko rigenga umutungo utimukanwa mu Rwanda, riteganya ko umutungo utimukanwa (ubutaka n’inzu) uzajya wishyurirwa umusoro, aho kuba amahoro nk’uko byahozeho kuva mu 2012.

Mu itegeko rishya, ibiciro byishyurwa ku misoro y’ubutaka kuri meterokare imwe byarazamuwe bivanwa hagati y’amafaranga 0 Frw kugera kuri 80Frw, bishyirwa hagati ya 0 Frw na 300 Frw.

Mu kugena agaciro k’umusoro uzajya wishyurwa n’umudugudu runaka, hashingiwe ku ngingo eshatu, zirimo icyo ubutaka bugenewe gukoreshwa, urwego rw’iterambere ruri muri uwo mudugudu ndetse n’ibikorwaremezo biri mu mudugudu.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abaturage hamwe n’abanyamakuru ku wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020, Umuturage wo mu Mujyi wa Kigali yabajije Umukuru w’Igihugu ikibazo kuri uyu musoro, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana asobanura ko impungenge z’abaturage zumviswe kandi zatangiye gusuzumwa.

Perezida Kagame yamwunganiye avuga ko nubwo uyu musoro utazavanwaho burundu, ariko hagiye gushakwa icyafasha abaturage benshi n’utagize ubushobozi agafashwa.

Hamaze iminsi hari impaka mu baturage binubira izamuka ry’ibiciro by’imisoro ku bukode bw’ubutaka.

Ingabire Marie Immaculée uyobora Transparency International Rwanda n’ubundi mu kiganiro aheruka kugirana na Ukwezi, yavuze ko iri zamuka rikabije kandi ko ababizamura baba birebyeho bakareba ubushobozi bafite bakirengagiza ko hari abaturage bakibayeho mu buzima bwo gusindagiza kandi na bo bafite ubutaka.

Depite Frank Habineza wasabwe na bagenzi be gushaka aho imisoro leta yinjirizwaga n’abasorera ubutaka yava mu gihe iriho yaba igabanyijwe, ni umwe mu banyapolitiki bakunze kumvikana mu bitekerezo bitandukanye by’umwihariko avuganira abaturage ku byo aba abona bibabangamiye kandi ku ngingo zimwe na zimwe ziba zagarutsweho n’Abagize Guverinoma mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abamusabye kurekura Rusesabagina! Hizejwe impinduka ku misoro ihanitse y’ubutaka yinubiwe n’abaturage:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Luc Kuya 23-12-2020

Hahahhh mumfashe guseka ! Ngo yategetswe gushaka ahandi iyo misoro izava? Nonese ko avugira abamutumye nibyo koko nayo twatangaga twariraga nayo nimenshi mwibukeko dusorera ubutaka !butiyongera ntibununguke ubundi uyu musoro wagombye kuvaho uri mubihombya abantu nta shingiro ufite

Marcel Hakizimana Kuya 23-12-2020

Bazabite intumwa z,inda zabo.

Marcel Hakizimana Kuya 23-12-2020

Bazabite intumwa z,inda zabo.