Gicumbi: Ngo  ba DASSO bahindutse  abarinzi b’abayobozi babategeka  gukubita abaturage

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi baranenga imikorere y’Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu mutekano, DASSO, bavuga ko bakoreshwa n’inzego z’ibanze mu kwihimura ku bo bafitanye ibibazo.

Aba baturage babitangaje bakurikije ibyagiye bibabaho cyangwa ibyageze kuri bagenzi babo. Bavuga ko akenshi iyo habaye ikibazo, umuyobozi mu nzego z’ibanze abwira DASSO kujyana abo bantu, na bo bakabafata n’imbaraga z’umurengera.

Hari ubwo umuyobozi aba ashaka kwihimura ku muturage bitewe n’ibibazo bafitanye akifashisha ba DASSO mu kumujyana mu kigo cy’inzererezi, aba bashinzwe umutekano bagafata umuturage nta bushishozi bashyizemo.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gisiza mu Murenge wa Rukomo baganiriye na Radio1, bavuze ko usanga aba DASSO ari abarinzi b’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse bakoreshwa ibyo bashaka na bo bakabikora nta bushishozi.

Umwe ati “Arabanza agahamagara inzego zo hejuru, umu-DASSO aza aziko wa muntu ari mubi nta kindi kintu bashobora kumubaza. Nta nkeragutabara cyangwa polisi byaza ni DASSO igushorera ukagenda ukaba mu nzerezi.”

Undi ati “Icyo umuyobozi w’akagari ategetse ni cyo gikorwa wagira ni abarinzi babo. Icyo dushaka ni uburyo batwaramo abantu bukwiye kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuko hari abo bashyiramo amapingu bakabatwara nabi.”

Bakomeje basaba abacunga umutekano gushishoza mu kazi kabo bakareka gukoreshwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ku ruhande rwa DASSO na bo bavuga ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze bashobora kubakoresha amakosa batabishaka, ibi bikaba byaravugiwe mu biganira bagiranye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) mu 2019.

Umwe yagize ati “Umuturage aragera kuri Polisi ati ‘gihazi cyamereye nabi bakamubwira ngo ugende ushake DASSO aho ari afate uwo muturage’, icyo gihe ushobora kuhakorera amakosa.”

Umwe mu ba DASSO bakorera mu Karere ka Gicumbi yavuze ko mu nshingano zabo hatarimo guta muri yombi ariko usanga hari ubwo basabwa kubikora.

Hirya no hino hagenda humvikana ubwumvikane buke hagati y’abaturage na DASSO ndetse no gukoresha imbaraga z’umurengera mu kuzuza zimwe muri gahunda abaturage basabwa.

Mu minsi ishize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi kwita ku bibazo by’abaturage bakabishakira ibisubizo birinda kubasiragiza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Karerangabo Kuya 24-09-2021

Cyakora ikinyamakuru cyanyu cyaramenyekanye,inkuru zanyu ni binyoma no guca igikuba,nkiyo mwandika comment zatanzwe n’abarembetsi,abajura,mukandika inkuru itagira interview y’umuyobozi numwe,nta 5WH,urwego rwanyu ruraciriritse,gusa abaturage barabamenye,mukwiye kuba mutera imbere mu mikorere ya kinyamwuga,

Karerangabo Kuya 24-09-2021

Cyakora ikinyamakuru cyanyu cyaramenyekanye,inkuru zanyu ni binyoma no guca igikuba,nkiyo mwandika comment zatanzwe n’abarembetsi,abajura,mukandika inkuru itagira interview y’umuyobozi numwe,nta 5WH,urwego rwanyu ruraciriritse,gusa abaturage barabamenye,mukwiye kuba mutera imbere mu mikorere ya kinyamwuga,