Gitega:Igitero cyahitanye abantu  babiri abandi 16 barakomereka

Abantu babiri baraye bapfuye abandi 16 barakomereka mu gitero cya grenade cyaraye kigabwe mu kabari mu gace ka Rutegama muri komine n’intara ya Gitega, nk’uko byemezwa n’igipolisi.

Amakuru ava i Gitega avuga ko umubare w’abakomeretse ushobora kba urenga.
Umuyobozi wa gipolisi mu ntara ya Gitega, Evariste Habogorimana, yabwiye BBC ko iki gitero cyabaye mu masaha ya kare ariko ko ababikoze n’impamvu zabibateye bitaramenyekana.

Ati : "Ni ahantu hari hateraniye abantu benshi barimo gusangira urwagwa’’

Habogorimana avuga ko barimo gukora iperereza no gushakisha abagabye iki gitero.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo