Huye:  Akurikiranyweho kwica uruhinja rwe rw’ukwezi kumwe

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Nzeri 2019, mu Mudugudu wa Agahenerezo mu Kagari ka Rukira Murenge wa Huye, ngo yagiye gutagabaza inzego z’umutekano mu mudugudu azibwira ko uruhinja rwe rwaryamiwe n’abakuru barwo rurapfa.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Agahenerezo Hakimana Vincent yabwiye itangazamakuru ko uyu mugugore, yari asanzwe atunzwe no gusabiriza aza guhambwa icumbi n’umugiraneza mu minsi ishize.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Sylvestre Twajamahoro, yemeje aya makuru y’uyu mubyeyi ukurikiranyweho, kwihekura.
Yagize ati:” Muri iri joro ryakeye umubyeyi witwa Mukakabera Immaculee, bivugwa ko yishe uruhinja rwe rw’ukwezi kumwe. Yatubwiye ko ngo yari asanzwe amujyana kwa muganga kuko ngo yari arwaye uduheri, ngo noneho amuhaye imiti akangutse asanga yapfuye.”
Uyu muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje avuga ko bamubajije ibibazo bitandukanye, aza kubabwira ko ngo anakeka ko bakuru be bashobora kuba abanamuryamiye agakurizamo gupfa. Gusa ngo ubu, yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Sitasiyo ya Ngoma.
Ati:”Ubu rero tumushyikirije RIB, kugirango bakurikirane bamenye ukuri ku kishe uwo mwana neza niba ari imiti nk’uko abivuga, cyangwa niba hari ikindi kibyihishe inyuma.”
Ngo uyu mubyeyi, afite imyaka 32 kuko ngo yavutse mu mu mwaka wa 1987 kandi akaba yari asanzwe afite abana 3 badahuje ba Se.
Abaturanyi be ngo babwiye Polisi ko mu minsi yashize yagiye kuri kaburimbo iva i Huye ijya iNyamagabe ikanyura mu Gahenerezo ari naho yari acumbitse, agashaka kwica uwo mwana we ariko abantu bakamutangira.
Umurambo w’uyu mwana, wajyanywe ku bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda CHUB kugirango harebwe icyamwishe.
Iki cyaha cyo kwihekura kiramutse gihamye uyu mubyeyi, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5.
Mu ngingo ya 108 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, havuga ko umubyeyi wica umwana yibyariye utarengeje amezi 12 iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaa 5 ariko kitarenza imyaka 7.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo