Impunzi z’Abarundi ziri mu kababaro k’iraswa rya bagenzi babo

Bamwe mu mpunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama bavuga ko bari mu kababaro ko kwicwa kw’abagabo babiri nabo b’impunzi bishwe barashwe na Polisi y’u Rwanda ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoje.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abashinzwe umutekano "barashe ku itsinda ry’abinjizaga ibiyobyabwenge mu gihugu bambukiranya umugezi w’Akagera".

Polisi ivuga ko babiri bahise bapfa "nyuma biza no kumenyekana ko ari impunzi zo mu nkambi ya Mahama".

Kwibishatse Jean Bosco, uhagarariye impunzi zo muri iyo nkambi, yabwiye BBC ko ari ubwa mbere ibi bibayeho, avuga ko ubusanzwe hari abo bafataga bakekwaho ibyo bikorwa.

Ati "Abantu bajya bambuka Tanzania kuzana ibintu bitandukanye rimwe na rimwe hari igihe usanga babafata, ni igikorwa kibujijwe ariko ni ubwa mbere kuva turi hano hari abarashwe."

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ejo ku Cyumweru ryasohoye itangazo rivuga ko ryasabye leta y’u Rwanda ko habaho iperereza ku rupfu rw’izi mpunzi ebyiri.

UNHCR ivuga ko inkambi ya Mahama, iri mu karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda, irimo impunzi z’Abarundi zigera ku 60,000. Ziganjemo abahunze imidugararo ya Politiki yo mu 2015.

Umwe mu mpunzi muri iyi nkambi utifuje gutangaza amazina yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bababajwe no kuba abashinzwe umutekano bararashe abantu batitwaje intwaro.

Agira ati "Nubwo baba bari gukora ibibujijwe tubona ko ari ubugome burengeje kubarasa. Birababaje kurasa umuntu uri gushakisha ubuzima kuko hano ntibworoshye".

Kwibishatse Jean Bosco ukuriye izi mpunzi yabwiye BBC ati "Kubura umuntu bitera ubwoba ariko tugomba kubyakira kuko ni ibintu byari byarabujijwe kuva kera, ibisigaye turabyakira nyine uko byabaye nta kundi".

Bwana Kwibishatse avuga ko abarashwe bagapfa ari abagabo babiri bari bubatse bafite ingo.

Nyuma y’uko isuzuma ku mirambo yabo ryarangiye, avuga ko kubashyingura biba kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020.

Umuhungu wa Habyarimana avuga ku gusubika iperereza ku wahanuye indege yari itwaye Ise, Umuvugizi w’ishyaka RUDA rya Barafinda ukiri i Ndera yandikiye umutegetsi ukomeye ku isi, Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe mu gihome n’andi makuru menshi yaranze icyumweru dusoje k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Hakuna Kuya 6-07-2020

Ngo birababaje kurasa umuntu uri gushakisha ubuzima ’’ Gushakisha ubuzima ntibivuze kurenga ku mategeko yigihugu. Impunzi namwe mubimenye ko mukwiye Kuba munsi yamategeko yigihugu cyabahaye ubuhungiro, ibiyobyabwenge byatwangirije urubyiruko none ngo babarashe babyambukana, dukomeze dushyigikire amafuti, abana babanyarwanda bangirike, ntibishoboka. Ako ni akanyafu babacishijeho buriya mwari mwarabajengereje (Abashinzwe umutekano).