Inkeragutabara yafatiwe mu cyuho yaka umuturage ruswa ngo itamusenyera

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020 rwataye muri yombi umuntu wari Inkeragutabara witwa Ruzindana Samuel bivugwa ko yafatiwe mu cyuho asaba umuturage amafaranga ibihumbi 100 Frw kugira ngo atamusenyera ubwiherero yubatse binyuranyije n’amategeko.

Urwego rw’Umuvunyi mu itangazo ryarwo rwasohoye kuri uyu wa Kabiri, rwatangaje ko Ruzindana yasabye ayo mafaranga umuturage utuye mu Murenge wa Gatsata, Akagari ka Nyamugari kugira ngo atamusenyera ubwiherero n’igikoni yubatse.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa”.

Uyu mugabo ubu afungiwe kuri Station ya Polisi ya Gatsata mbere y’uko akorerwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha.

Aramutse ahamijwe n’Urukiko iki cyaha, yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Urwego rw’Umuvunyi rukomeje gukangurira Abaturarwanda gukumira no kurwanya ruswa, batanga amakuru ku gihe. Abaturarwanda barasabwa gutanga amakuru ku bikorwa n’abantu babasaba indonke kugira ngo bakorerwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa.

Barasabwa gutanga amakuru ku Rwego rw’Umuvunyi bahamagara kuri nomero itishyuzwa 199, cyangwa bakohereza ubutumwa bugufi kuri 1990 cyangwa ubutumwa kuri email: rwanyaruswa@ombudsman.gov.rw


Itangazo ry’urwego rw’Umuvunyi

ABATUBAJIJE AMAKURU YA CYUMA HASSAN WA ISHEMA TV TWAYABABONEYE UKO ABAYEHO, ABA BANNYAHE BATI "UBU TWAHINDUTSE IMPUNZI MU GIHUGU CYACU", IYUMVIRE BYINSHI MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo