Itorero RREC  ryabonye Musenyeri wa mbere

Musenyeri Nyiringoga Léonidas niwe warobanuriwe kuba Umwepisikopi w’itorero RREC kuri uyu wa 12 Kanama 2018, bikaba ari ubwa mbere mbere iryo torero ryatangiriye mu Karere ka Nyamagabe mu mwaka wa 2009, ribonye Musenyeri kuko ryayoborwaga na ba pasiteri gusa.

Ibirori byo kumurobanura no kumwimika byabereye kuri Stade ya Nyamagabe ihereye mu Murenge wa Gasaka, ahita atangaza ko mu byo azakora harimo kwita ku mibereho myiza y’abaturage cyane cyane yita ku bana b’incuke.

Yagize ati “Twatangiriye ku Muganza muri 2009, abaturage baho baradutakira ngo bafite abana badafite aho bashobora kujya kwiga (…), nyuma yaho muri 2010 twahubatse amashuri atatu ubu abana bigamo kugeza mu myaka itandatu. Tuzakomeza guteza imbere uburere n’uburezi mu bana cyane cyane twibanda ku ncuke”.

Musenyeri Nyiringoga yasabye Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe kubaha ubutaka aho bubatse amashuri bakahakorera n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Turabasaba ko mwazuduha ikibanza kuri uwo mudugudu aho twubatse ibyumba by’amashuri tukahakorera umurimo mwiza uzamura abaturage bo muri kariya gace”.

Bamwe mu bayoboke b’iryo torero bavuga ko igihe rimaze hari byinshi ryabafashije birimo korozwa inka no gukorera hamwe mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.

Nyiranzirorera Emerita yagize ati “Iri torero ryaramfashije cyane kuva ryatangira kuko bampaye inka iramfasha cyane mbona ifumbire, abana banjye babona amata. Ubu turishimye cyane kuko twahawe Musenyeri kandi twizeye ko azakomeza kudufasha tugakomeza iterambere”.

Myasiro Alphonse wo mu Murenge wa Kitabi we yagize ati “Icyo nasaba Musenyeri ni ugukorana n’ubuyobozi bumuhagarariye bakadufasha gushakira abana bacu amashuri kuko iwacu nta mashuri ari hafi, abana bajya kwiga kure bigatuma batangira kwiga igihe cyararenze”.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Namagabe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert, yavuze ko bashyigiye iryo torero kandi bazafatanya mu guteza imbere abaturage.

Ati “Hari ibyo itorero ryifuje gukomeza gukora ndetse no kugira ngo dufatanye, haba aho bifuza gushyira ibikorwaremezo, tuzicara tubisuzume kandi hari ibyo bamaze gukora ndetse n’ibindi bizaza tuzabisuzumana ubushishozi kuko ntabwo twabona amaboko ngo abe ari twebwe tuyasubiza inyuma”.

Itorero RREC ryavukiye mu Karere ka Nyamagabe muri 2009. Ubu rimaze kugira amashami mu turere twa Rusizi, Huye, Nyaruguru na Gasabo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo