Karongi: Baratabaza Perezida Kagame ngo umukozi wo ku Ntara arabakubita

Abaturage bo mu Isibo ya ’Ndi Umunyarwanda’ mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Rugobagoba mu Murenge wa Gashari mu Karere ka Karongi, basaba inzego zo hejuru kubatabara kuko umukozi ku Biro by’Intara witwa Rukundo Nyamaswa Emmanuel abakubita akabirukana mu isambu bamutsindiye mu rukiko, Nyamaswa we avuga ko bamubeshyera ahubwo ari bo bigomeka ku buyobozi.

Rukundo Nyamaswa Emmanuel ni umuyobozi ku Ntara y’i Burengerazuba ushinzwe iterambere ry’uturere (Director of Districts’ Development Programs).

Abaturage baganirije UMUSEKE dukesha iyi nkuru bose bafite imyaka igera cyangwa irenga 50 y’amavuko. bahuriza ku ngingo y’uko Nyamaswa Rukundo abakubita, ashaka ko bamuvira mu cyo ngo yita isambu ye kandi bamwe muri bo bemeza ko bamutsindiye mu rukiko rukemeza ko atari iye.

Umukecuru witwa Alphonsine Nyirabavuganeza wo mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Rugobagoba muri Gashari, avuga ko yavutse muri 1961, ubu akaba afite abana batandatu n’abuzukuru batandatu.

Ati “Nyamaswa yasanze ndi mu rugo anyirukaho agira ngo ankubite, ndiruka ndagwa ndatemba ariko naramucitse. Yarambwiraga ngo nimuvire mu isambu kandi twaraburanye nkamutsinda…”

Avuga ko baburaniye ku rukiko rw’ibanze rwa Gashari ruri i Birambo akamutsinda kandi yateje na kashi mpuruza.

Nyirabavuganeza avuga ko hashize imyaka igera kuri ine atsinze Rukundo Nyamaswa Emmanuel.

Uyu mukecuru avuga ko abaturage bahohoterwa n’uriya muyobozi batuye mu ngo 12 zigize Isibo ya Ndi Umunyarwanda iri mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Rugobagoba muri Gashari, i Karongi.

Avuga ko Nyamaswa yitwaza ko yavuye mu Rwanda muri 1959, agashaka kuza afata ubutaka ku ngufu.

Ati “Uzatubarize Perezida wa Repubulika niba uyu mugabo agomba kutuvana mu butaka ku ngufu tukajya kuba impunzi kandi bamwe twaramutsinze no mu nkiko.”

Ikibabaza bariya baturage ni uko abayobozi mu nzego z’ibanze batinya uriya muyobozi, ntibarenganure abaturage.

Alphonsine Nyirabavuganeza avuga ko yigeze kujya ku Karere kakiyoborwa na Ndayisaba akamubwira ikibazo cye ariko ngo ntacyo yigeze abikoraho.

Avuga ko na Meya wa Karongi muri iki gihe na we abizi ariko ko ntacyo yabikozeho.

Undi muturage witwa Athanase Murwanashyaka na we yavutse muri 1961, na we aturanye na Nyirabavuganeza. avuga ko hari igihe Rukundo Nyamaswa Emmanuel yigeze kuza kumushaka aramubura kuko yari yabimenye akamuhunga.

Murwanashyaka avuga ko Nyamaswa Rukundo ajya aza atunguranye, akaza mu mpera z’Icyumweru cyangwa rimwe na rimwe mu mibyizi.

Ati “Akunda kuza ku Cyumweru, ariko mu mibyizi akaza nimugoroba amasaha y’akazi arangiye”.

Abaturage bavuga ko mu minsi yashize, Rukundo Nyamaswa yabanje kujya aza mu modoka ariko nyuma aza kujya aza kuri Moto.

Athanase Murwanashyaka avuga ko kuba Rukundo ahora aza mu Mudugudu wabo no mu Isibo yabo akabakanga ndetse bamwe akabakubita, bibateza umutekano muke.

Ati “Araza akatubwira ngo tumuvire mu masambu, tugahungabana ndetse bamwe tugahungira mu Murenge duturanye wa Ruganda. Twifuza ko twarenganurwa na Perezida wa Repubulika kuko abandi bayobozi bamutinya, kuko akora ku Ntara. Ni we waturenganura abandi mbona byarabananiye”

Undi muturage witwa Justin Nsanzubuhoro we avuga ko yakubiswe na Nyamaswa. Akaba yaravutse muri 1958.

Nsanzubuhoro avuga ko yaburanye na Rukundo Nyamaswa Emmanuel akamutsinda ariko aza kumukubita, akamukura urwasaya, havamo ikijigo ndetse ajya no kwivuriza mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Avuga ko icyo gihe yaburanye na we akamutsinda urukiko rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri isubitse kuko ngo ‘bwari ubwa mbere akoze icyaha.’

Uyu musaza avuga ko ikibabaje kurushaho ari uko mu byumweru bibiri bishize, Nyamaswa yaje mu murima we arasiza, atangira kubumbishirizamo amatafari, ariko bisakuje ku Murenge bamusaba kubihagarika.

Umutwarasibo asaba ko icyemezo cy’Urukiko cyazakurikizwa…

Umutwarasibo w’Isibo ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ari na yo bariya baturage batuyemo witwa Dieudonnée Ndayishimiye Itangishaka yabwiye UMUSEKE ko abaturage be batakamba buri gihe ariko uriya muyobozi yanze gukurikiza ikemezo cy’urukiko rwakijije urubanza hagati y’uriya mugabo n’abaturage bamureze.

Itangishaka Ndayishimiye avuga ko iyo Nyamaswa Rukundo Emmanuel ageze mu isibo ye, ahita ahamagara Gitifu w’Akagari akabimubwira undi akamusubiza ko bagomba kumwihorera, akamubwira ko nawe atari azi ko yaje.

Uyu mutwarasibo avuga ko nta gihe kinini gishize uriya muyobozi aje akabumbisha amatafari mu isambu y’umwe mu baturage be, biba ngombwa ko ahamagara Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara, baramuhagarika.

Ati “ …Birababaje kumva bavuga ko bagiye kubuza umuyobozi kwangiza umutungo w’umuturage ariko ntibagire ikindi bamukorera kandi bazi ko ari ibintu bimaze igihe…”

Asaba ko hazarebwa icyo inkiko zanzuye kikaba aricyo gikurikizwa aho kugira ngo umuyobozi ahohotere abaturage.

Kuri we ngo ntibikwiye ko habaho gutesha agaciro umwanzuro w’urukiko.


Urukiko ni uku rubibona

Nyamaswa avuga ko isambu bavuga ko aza kubambura ari iy’umuryango we atari iye…

Emmanuel Nyamaswa Rukundo we yabwiye UMUSEKE ko abavuga ko abambura isambu yabo babeshya kuko itari iyabo ahubwo ari iy’umuryango we, wahawe muri 2012 nyuma yo gutsinda urubanza.

Ati “ Ibyo bavuga ntabwo ari byo, kubera ko iyo sambu ari iyacu gakondo, kandi ibyo bavuga byo kubakubita ntabwo aribyo kuko tujyayo habona, tugataha habona…kandi abayobozi b’aho baba bahari, yaba uw’Umudugudu, uw’Umurenge no ku Karere barabizi.”

Nyamaswa avuga ko muri Mata, 2012 aribwo Komisiyo y’Ubutaka ku rwego rw’Akarere ka Karongi bwemeje ko umubyeyi we witwa Belancille Mukandereye ndetse ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashari bushyira mu bikorwa icyo cyemezo.

Yemeza ko kuva icyo gihe nta wundi muntu ufite uburenganzira kuri iyo sambu.

Yongeyeho ko nta sambu bwite ahagira ahubwo ajya mu kibazo cy’iriya sambu nk’umwe mu bana b’uriya mubyeyi.

Avuga ko abaturage bagituye muri iriya sambu ari abafite uko babyumvikanye n’umuryango we kandi bo nta kibazo bateje keretse abaturuka mu tundi dusozi twa Karambo.

Rukundo Nyamaswa Emmanuel avuga ko ikizakurikiraho ari ugukorana n’ubuyobozi bw’inzego zegereye bariya baturage, zikabumvisha ko buriya butaka atari ubwabo.

Ati “Ntabwo tuzegera inzego ngo ziduhuze á l’amiablebya gicuti ahubwo tuzazisaba kubereka ko nta burenganzira bagifite kuri iyo sambu. Erega na bo barabizi mu buryo bwanditse ndetse no mu buryo bw’abaturage bose baturanye…”


Ni icyemezo cyanzuwe gutyo

U Bwongereza bwahagurukiye ba ruharwa mu guhonyora uburenganzira bwa muntu batibagiwe no kubica, impunzi z’Abarundi mu kababaro k’iyicwa rya bagenzi bazo, haribazwa niba koko ’IBIFI BININI’ byahagurukiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo