Kigali: Abamotari baratabaza ubuyobozi bwabo ngo nibiba ngombwa babasengere

Ubuyobozi bw’abamotari mu Rwanda buravuga ko bwahagurukiye ibibazo by’ingutu byugarije abamotari, birimo kubura aho baparika moto zabo, kutagira agaciro, n’ibindi, ibi babivuze nyuma y’uko habonetse bamwe mu bamotari bavuga ko bugarijwe no kubura aho baparika moto zabo ndetse bakaba baragiye basezeranywa ibintu ababibasezeranyije ntibabikore.

Aganira n’umunyamakuru w’UMUBAVU, umuyobozi wa Federasiyo y’Abamotari mu Rwanda (Federation Rwandaise des Conducteurs de Taxi Moto, FERWACOTAMO), Ngarambe Daniel yamaze impungenge Abamotari ku bibazo byinshi bafite by’umwihariko Parikingi nk’ikibazo kiza ku isonga ashingie ku ngamba zikomeye ubuyobozi bw’Abamotari bugiye gufata mu gushakisha uburyo umwuga w’ubumotari wakorwa kinyamwuga ndetse ukagirira nyirawo akamaro yewe na Koperative ye igatera imbere.

Uyu muyobozi w’Abamotari mu Rwanda abajijwe n’umunyamakuru w’UMUBAVU ku ngamba bafashe ku bijyanye n’umutekano w’Abamotari n’abantu batwara, yavuze ko nyuma y’amavugurura mu bayobozi b’Abamotari anakomereje no mu bamotari nyirizina kuko naho harimo akajagari gatuma bamwe barengana n’abayobozi ugasanga bitana bamwana, byatumye bafata ingamba yo gushyiraho umurongo umwe unogeye Abamotari ndetse n’abagenzi.

Yagize ati « Tugiye gutera irangi Kasike z’Abamotari hanashyirweho nomero y’ubuyobozi bwa FERWACOTAMO ndetse n’iy’umumotari ku buryo uzajya yibwa Kasike ye cyangwa akayita bizajya byoroha kuyibona aho uwayitoye yahita ahamagara ya nomero ya wa mumotari. »

Ikindi gutera irangi kasike y’umumotari ni mu buryo bwo kumenya nyirizina abakora umwuga w’ubumotari kuko tuzajya tubanza kugenzura niba koko uje guteresha irangi ari umumotari wujuje ibyangombwa kuko hari abiyitirira ubumotari ugasanga barahombya abamotari mu gihe ababyiyitirira bamanuye ibiciro kuko bo nta musoro batanga. Dushaka kandi ko uyu mwuga ukorwa kinyamwuga bityo akagirira umumaro abawukora ndetse na za Koperative zabo yewe n’abatwarwa batwarwe mu buryo bubanogeye ».

Umunyamakuru abajije uyu muyobozi ingamba zihari zo gukuraho amakuru atari meza avugwa ku bamotari cyane cyane ajyanye n’abavugwaho kunywa ibiyobyabwenge, ubusazi n’ibindi, yagize ati « koko niko babivuga kandi burya aba umwe agatukisha bose, ni nayo mpamvu dushaka kwigisha abamotari bacu umyifatire myiza tubakosora mu nama tuzakorana zitandukanye turebera hamwe uburyo twanoza uyu mwuga kuko abagenzi batwara nabo baba bakeneye kugenda neza mu mutekano no gushyika aho bagiye neza. »

Yakomeje agira ati « N’umumotari nawe akeneye gutaha amahoro avuye ku kazi ke yakoze bityo kugira ngo ibi bigerweho nuko tugomba kwicarana nabo tukaganira uburyo tugomba kunoza aka kazi umunsi ku wundi rero tugiye kujya tugirana amanama atandukanye tuganira uburyo tugiye kunoza uyu mwuga kugira ngo n’uwaba arimo akihishamo avemo, ibi bikazakorwa hagendwe ku makuru azaba yatanzwe y’umumotari nyirizina ufite Permit, aba ari muri Koperative no kuba yarandikishije ikinyabiziga cye ».

Ku ruhande rw’abamotari bo bagaragaje ikibazo cyo kuba nta Parikingi bagira bituma bagwa mu bihombo bikomeye babishingira ko aho baparitse hose bandikirwa mu cyo bise « Mauvaise Aller ».

Umwe mu bamotari bavuganye n’umunyamakuru w’UMUBAVU utarashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati « nk’ubu njyanye umugenzi mu mujyi kuri Nakumati, mbwira ahantu naparika ? ». Yakomeje avuga ko iki ari ikibazo kibahangayikishije kuko usanga nta hantu na hamwe Abamotari baba bemerewe guparika.
Kuri iki kibazo cya Parikingi, Ngarambe Daniel, umuyobozi wa Federasiyo y’Abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO), yavuze ko nabo nk’ubuyobozi bahangayikishijwe no kuba Abamotari badafite aho baparika ariko abizeza ko ibi bifite igihe gito kuko ngo babihagurukiye.

Yagize ati, “Abamotari bamaze igihe batagira aho baparika ariko turi kugerageza kuvugana n’inzego zitandukanye nk’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali cyangwa no mu turere aho bakorera kugira ngo twandike amaparikingi y’aho bagomba gukorera kugira ngo birinde akajagari kuko iyo bahagaze ahatemewe bagomba gufatwa bagacibwa amande bityo bikagira ingaruka ku mikorere yabo. Nkatwe ubuyobozi nitwe tugomba kubakorera ubuvugizi kugira ngo babone aho bazajya baparika bityo bakore akazi kabo neza ».

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo