Kigali: Abasore n’Inkumi  16 bafatiwe mu birori

Abasore n’inkumi 16 bafatiwe mu birori by’isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo bari bakoreye mu rugo ruherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage baketse ko bakoze ibirori kubera umuziki wadundiraga muri urwo rugo.

Bariya basore n’inkumi bafatiwe mu rugo rw ’uwitwa Muganza Jean Baptiste ruherereye mu Mudugudu wa Amajyambere, Akagari ka Kimihurura mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri.

Rutayisire Smith w’imyaka 22 ni umwe mu bafatiwe muri ibyo birori binyuranije n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Yemeye amakosa bakoze akangurira urundi rubyiruko kutazagwa mu makosa nk’ayo yaguyemo we na bagenzi be.

Yagize ati "Twafashwe ahagana saa mbiri z’ijoro turi mu birori by’isabukuru y’amavuko y’inshuti yacu. Kubera urusaku rwa Radiyo twacurangaga abantu barabyumvise batanga amakuru Polisi iradufata."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yaburiye bamwe mu bakirimo kurangwa n’imyitwarire yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Yavuze ko abo bantu batazihanganirwa bazajya berekwa abaturage kandi banabihanirwe.

Ati "Kabone niyo waba warakingiwe cyangwa utarakingirwa, wipimishije cyangwa utipimishije COVID-19 buri muntu wese agomba gushyira intera hagati y’undi, gukaraba mu ntoki kenshi gashoboka, kwambara agapfukamunwa ndetse mukirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana. "

CP Kabera yakomeje akangurira ba nyiri resitora na hoteli kujya bubahiriza amabwiriza bahawe yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 abibutsa ko aho bizagaragara ko barenze kuri ayo mabwiriza bazabihanirwa.

Abafashwe kuri icyumweru uko ari 16 bajyanywe muri sitade amahoro baraganirizwa bibutswa ingamba zo kwirinda COVID-19 nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo