Kigali: Abasore  n’inkumi  baguwe gitumo bari mu birori

Abantu 14 barimo abasore umunani n’abakobwa batandatu bafatiwe mu birori by’isabukuru y’amavuko mu Kagali ka Biryogo,Umurenge a Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 .

Ahagana saa kumi n’imwe zo kuri uyu wa Mbere tariki nibwo uru rubyiruko rwafatiwe mu rugo rumwe, bari mu isabukuru y’amavuko y’umwe muri rwo kandi bitemewe muri iki gihe igihugu cyiri mu rugamba rwo guhangana na Covid-19.

Amakuru avuga ko abaturage aribo bihamagariye ubuyobozi babubwira ko hari abasore n’inkumi bari mu birori kandi bitemewe.

Uwayo Karim yagize ati "Abantu baha hafi nibo bahamagaye ubuyobozi kubera ko mu Biryogo ntibagikunda amanyanga."

Abafashwe bahise bajyanwa muri Stade i Nyamirambo kugirwa inama no gucibwa amande yo kuba barenze ku mabwiriza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Alias Kuya 22-09-2021

Ni ugusenya iki kinyagwa kigacika.abana bacu bakisanzura. Imana ibyumve

Alias Kuya 22-09-2021

Ni ugusenya iki kinyagwa kigacika.abana bacu bakisanzura. Imana ibyumve