Kigali: Polisi yishe irashe imfungwa imwe indi iratoroka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kanama 2020 mu masaha ya saa mbiri, Polisi yarashe imfungwa imwe ubwo yageragezaga gutoroka nkuko ibivuga ihita yitaba Imana mu gihe mugenzi we bari bari kumwe we yaburiwe irengero ubu akaba ari gushakishwa.

Ibi byabaye ubwo mu gitondo Polisi yari irekuye abafungwa ngo bajye mu bwiherero kwihagarika noneho abafungwa babiri bahita biruka bashaka gutoroka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko ibi byabereye mu Murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Aba bagororwa babiri umwe yari akurikiranyweho icyaha cy’ubujura undi akurikiranyweho icyo gucuruza urumogi.

Uwarashwe agapfa ni uwitwa Ndahimana Dominique mu gihe Jean Claude Niyigena we isasu ritamufashe agatoroka n’ubu akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano.

Polisi ivuga ko abapolisi babanje kubirukaho bagerageza kubafata ari nabwo umwe yaje kuraswa undi akanga agacika.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu avuga ko abantu bakwiye kumva ko icyambere bakwiye kwirinda ibyaha ariko igihe babiguyemo nabwo bakirinda kurenzaho kurenga ku mabwiriza ari nabyo bishobora kuvamo ingaruka zo kuraswa mu gihe ukekwaho icyaha ashatse gutoroka cyangwa kurwanya abashinzwe umutekano.

Ntiyumva uburyo umuntu arwanya Polisi yambaye amapingu:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo