Kigali : Umusore yiyahuye asimbutse  igorofa mu Mujyi rwagati

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri, umusore yasimbutse aturutse mu igorofa ya kabiri y’inyubako igeretse iri mu Mujyi rwagati izwi nka La Bonne Adresse mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ashaka kwiyahura ngo apfe ariko Imana ikinga akaboko kuko atapfuye ahubwo yavunitse ingingo.

Uyu musore yasimbutse aturutse mu iforofa ya Kabiri y’iyi nyubako yitura hejuru y’imodoka ariko bagiye kumukoraho basanga aracyatera akuka.

Uyu musore wamenyekanye izina rimwe aho ngo yitwa Mutabazi, yahise avunika amaguru n’amaboko mu buryo bukomeye akaba yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo ahabwe ubutabazi bwihuse.

Umwe mu bari bari hafi aho, avuga ko uriya musore yagiye kwiyahura akabanza guhamagara kuri telephone umwe mu bo mu muryango we akamubwira ko agiye kwiyahurira ku nyubako ndende izwi nka Ubumwe Grand Hotel.

Ngo uwo wo mu muryango we yahise atega moto ngo ajye gutabara umuvandimwe we ariko ahageze ntiyamubona.

Ukwezi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Luc Kuya 16-09-2021

Ibi mubona c.est pas du blague...c.est grave. Nibintu bituruka kuri pression abantu bariho mumitekerereze hakwiye gufashwa abantu bakennye cyane kubona ibyibanze ( ibiryo nicumbi! !)!muti byavahe!? Mumisoro yacu.