Ibitaravuzwe mu rubanza rwa Cyuma, Agnes  yagarutsweho  havugwa amatakirangoyi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021 ku isaha ya saa Tatu n’igice nibwo umucamanza yahamagaye ababuranyi barimo Niyonsenga Dieudonne Eliyasi Cyuma Hassan na Komezusenge Fidele bose bari bunganiwe, Me Gatera Gashabana niwe wunganiye Niyonsenga Dieudonne, umucamanza yahaye umwanya ubushinjacyaha bugaragaza inenge buvuga ko zabonetse mu rubanza rwaciwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge buvuga ko Cyuma yakoze impapuro mpimbano ndetse akanakora icyaha cyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa by’imirimo y’ubutegetsi maze buvuga ko umucamanza wambere yagendeye ku kitararegewe.

Ku cyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ,Ubushinjacyaha bwavuze ko RMC ari rwo rwego rushinzwe gutanga amakarita y’abanyamakuruba b’umwuga ko bakoze amakarita mpimbano bakiyitirira umwuga w’abanyamakuru.

Ubushinjacyaha buvuga ko company ya ishema tv yanditswe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ariko ko itanditse muri MHC buvuga ko yanditswe nka kampani kandi badafite uburenganzira bwo gutanga ikarita y’itangazamakuru ko ari inyandiko mpimbano kuko ngo zahimbwe n’umuntu utabifitiye ububasha kandi ko Komezusenge yayikoresheje ayihawe n’umuyobozi wa Ishema Tv.

Ngo kuba ntaburenganzira bahawe na MHC bivuze ko amakarita batanze ari amahimbano, Komezuzenge we ngo yisobanura yagaragazaga ko atari umunyamakuru wa Ishema tv, urukiko ruvuga ko rwakoze ubushakashatsi rugasanga yarayikoresheje.

Kugukoresha impapuro mpimbano, Komezusenge we ntiyemera ko yigeze akoresha ikarita ya Ishema tv ko ngo atazi aho Niyonsenga (Cyuma Hassan )yakuye ikarita kuko ngo yabonye amuzanira ikarita.

Ngo Urukiko ntabwo rwasobanuye neza

Ku cyaha cyo gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyaha cyo gukoza isoni no gusagarira abayobozi n’inzego z’umutekano.

Urukiko rwari rwavuze ko ari ukutubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19, ubushinzacyaha bwo bukavuga ko urukiko rwafashe icyemezo ku kitararegewe bityo ngo akaba ariyo mpamvu batanze ubujurire.

Gutambamira imirimo y’ubutegetsi yari yashyizweho no gukoza isoni ubuyobozi ngo Niyonsenga(Cyuma Hassan ) yatutse abayobozi ndetse abatuka ibitutsi bibi; imvugo yatumye abari mu cyumba cy’iburanisha bitsa itima.

Ngo yafashwe n’abashinzwe umutekano bari kumwe n’abanyerondo atuna badakora akazi ndetse ngo arabatuka ngo yari yitwaje ko ari umunyamakuru, Urukiko ngo rukaba rwaraciye urubanza rubogamye.

Ku cyaha cyo Kwiyitirira urwego rw’umwuga ,Niyonsenga agihuriyeho na Komezusenge, urukiko rwari rwavuze ko kuba Ishema yanditse muri RDB ntakwiyitirira umwuga byabayeho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rwagendeye ku ruhande rumwe rwirengagije ko ubushinjacyaha bwavuze ko kwandika ibinyamakuru bitarangirira muri RGB kandi ko itandika ibinyamakuru ngo habayeho kwirengagiza kandi ngo yariyitiriye umwuga w’itangazamakuru.

Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura inenge zatumye bujurira, bwavuze ko itegeko ryemerera umunyamakuru gukora umwuga w’itangazamakiru ko utanga uburenganzira bwo gukora itangazamakuru ari RMC urwego rw’abanyamakuru bigenzura.

Ku ya 13/4/2020 nibwo Niyonsenga yishyuye ikarita y’itangazamakuru atabwa muri yombi 15/4/2020 , 15/ 4 RIB yandikira RMC iyisaba kwemeza niba izi Ishema nk’igitangazamakuru no kwemeza ko Niyonsenga ari umunyamakuru w’umwuga ku itariki ya 21/4 2020 nibwo RIB yasubijwe inyandiko yavugaga ko ikinyamakuru Ishema tv kitazwi ndetse ko na Niyonsenga atari umunyamakuru w’umwuga.

6/4/2021 ngo nibwo Niyonsenga yandikiye RMC ayisaba ko yamuha ikarita. Ubushinzacyaha buvuga ko yiyitiriraga umwuga kuko ngo ntaburenganzira yari afite, agaruka ku kuba yaritabiriye itorero ry’igihugu ko ngo bashobora gutumira inama y’abacuruzi hakaziramo n’abazunguzayi imvugo yakuruye amarangamutima mu cyumba cy’iburanisha.

Ubushinzacyaha buvuga ko kuba yarandikishije company bitarangirira aho itegeko ry’itangazamakuru mu ngingo yaryo ya gatatu rivuga ko Umunyamakuru w’umunyarwanda, yaba ukora mu
kigo cy’itangazamakuru cyemewe cyangwa
uwigenga cyangwa uhagarariye igitangazamakuru cy’amahanga mu Rwanda, ahabwa uburenganzira n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura.

Umunyamakuru w’umunyamahanga cyangwa uw’umunyarwanda ukorera igitangazamakuru cy’amahanga, ahabwa uburenganzira n’urwego rwa Leta rubifitiye ububasha.

Naho ngo ingingo ya ingingo ya 19 ivuga ko “Buri muntu wese afite uburenganzira bwo kwakira, kunyuza, cyangwa kohereza amakuru kuri interineti.Afite uburenganzira bwo gukora urubuga rwa interineti anyuzaho amakuru ashaka ko agera ku bantu benshi. Gushyira cyangwa kohereza inkuru kuri interineti ntibisaba ko ubikoze aba ari umunyamakuru w’umwuga.”

Akomeza avuga ko ingingo ya 3 itubahirijwe ubwo Niyonsenga yafatirwaga ku Gisozi yavuye mu rugo. Buvuga ko abashinzwe umutekano bamwatse ikarita akerekana iyo yikoreye.

Umushinjacyaha yatanze urugeo rwa Agnes Uwimana uherutse gusubiza ikarita buvuga ko ari ikimenyetso cy’uko ushaka kuba umunyamakuru w’umwuga agomba kuba afite iyo karita.

Niyonsenga yisobanura ku bujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha yatangiye abaza niba imyanzuro yarageze muri system.

Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no kuzikoresha

Avuga ko ubushinjacyaha bwajuriye bushingiye ku bintu bine; kuba i
Ishema yaratanze amakarita agaragaza ibyo bakora ntashingiro bifite kuko Ishema yemewe n’urwego rwa leta kandi ko atari umuzunguzayi nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.

Umushinjacyaha arasa naho ashaka kurengera ibinyoma bye

Cyuma asobanura ku byo ubushinjacyaha bwavuze ko yagiye mu itorero ry’abanyamakuru ko yagiyeyo yihishe yasobanuyeko utava i Kigali ngo ugere mu majyaruguru inzego ziherekeza abagiye mu ngando bataramenya ko wabihishe.

Avuga ko kandi yasabye RMC ko yamuha ikarita kandi akaba yari yarishyuye ikarita mbere y’uko afungwa kandi ko ubushinjacyaha buvuga ko RMC itamuzi.

Yibukije ko itegeko rishyiraho RMC rivuga ko ari urwego rushyirwaho n’abanyamakuru rukagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame y’umwuga w’itangazamakuru kandi ko yishyuye ikarita atarafungwa.

Asaba ko ubushinjacyaha bwagaragaza niba yararose Konti ya RMC.Ubushinjacyaha ngo bwitwaza ko RMC itamuzi asaba umucamanza kubaza ubushinjacyaha impamvu uru rwego bavuga ko yiyitiriye atarirwo rwatanze ikirego.

Yibutsa ko RMC ari urwego rushinzwe kubahiriza amahame y’umwuga w’itangazamakur kandi rushyirwaho n’abanyamakuru ko ubushinjacyaha bwabyibeshyeho.

Cyuma yavuze ko atazi niba ubushinjachaya buhagarariye leta, imvugo yazamuye amarangamutima binatuma umushinjacyaha asaba umwanya yiyama Cyuma amusaba ko atakongera gukoresha imvugo nk’iyo.

Cyuma avuga ko bitari ngombwa ko ajya kwiyandikisha muri RURA kuko ngo atarakeneye umurongo wo gukorera ku minara ,avuga ko ibyo bikorwa n’abashaka kwiyandikisha mu ihuriro ry’ibigo bikoresha iminara.

Asobanura ku kuba yarahaye Komezusenge Fidele ikarita yavuze ko ku isegonda 53 mu nkuru ifite umutwe ugira uti’’ Kigali arakibera muri nyakatsi aratabaza’’ usanga aho yari yambaye ikarita y’ikigo Ishema.Avuga ko ibyo Komezusenge yavuze ko atakoreye Ishema ari amatakirangoyi.

Niyonsenga avuga ko kuva muri 2015 yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo n’ikigo cy’iguhugu cy’itangazamakuru, flash fm, Voice of Africa, Hot Fm avuga ko aha hose atahakoze ari umucleaner (ukora isuku) yongeraho ko inkuru zose yakoze yavuganaga n’abayobozi mu nzego za leta ko bamuhaga amakuru bazineza ko ari umunyamakuru.

Agaruka ku kuba yarakoresheje abatarize itangazamakuru yibukije ubushinjacyaha ko bwirengagije ko itangazamakuru rikorwa n’uwaryize gusa ataribyo kuko ngo RBA nayo ikoresha abatarize itangazamakuru ndetse anavuga amazina yabatararyize bakoramo.

Ku cyaha gusagarira inzego z’ubuyobozi no gutambamira imirimo yategetse avuga ko hashingiwe ku buhanya bw’ibinyoma ko Mudaheranwa Emmanuel yavuzeko atakubiswe, Nsabimana Innocent umunyerondo yavuze ko uwo muntu atamuzi yongeraho ko aho hantu hari abantu benshi kandi ubushinjacyaha butabajije abadafite inyungu muri uru rubanza.

Ruzirabwoba Afrodis yanyuranyije n’abatangabuhamya kuba banyuranya bigaragaza ko atarinjye wabakubise, cyangwa nabangamiye. Kandi bishimangirwa n’imvugo z’abatangabuhanya bivuguruza.

Mudaheranwa bivugwa ko yakubiswe ku kibazo cya kane yivuguruza avuga ko atakubiswe.

Ku kuba ubushinjacyaha buvuga ko yatutse abasinzwe umutekano avuga ko ataribyo kuko ngo atari bubatuke ngo bemere ko asubira mu rugo.

Niyonsenga yikomye Komezusenge avuga ko afitanye imikoranire n’ubushinjacyaha ibyo yise corroboration mu ndimi z’amahanga.

Arangiza kwisobanura yavuze ko mu bushishozi bw’urukiko rwazabisuzumana ubushishozi rugafata icyemezo gishimangira icy’umucamanza wambere yafashe cyo kumugira umwere kuri ibi byaha.

Me Gatera Gashabana wunganira Niyonsenga Dieudonne yisunze ingingo z’amategeko yavuze ko Ingingo ya 19: “Uburenganzira bwo gukora urubuga rwa interineti Buri muntu wese afite uburenganzira bwo kwakira,kunyuza, cyangwa kohereza amakuru kuri interineti.

Afite uburenganzira bwo gukora urubuga rwa interineti anyuzaho amakuru ashaka ko agera ku bantu benshi. Gushyira cyangwa kohereza inkuru kuri interineti ntibisaba ko ubikoze aba ari umunyamakuru w’umwuga.”

Avuga ko iyi ngingo iha uburenganzira buri muntu wese gutangaza no gushyira amakuru kuri interinete no gushinga igitangazamakuru bidasabye ko uba uri umunyamakuru w’umwuga avugako umukiriya we nta cyaha yakoze ko urukiko rwasuzumana ubushishozi maze rukagumishaho icyemezo cy’umucamanza wambere yari yafashe kigira umukiriya we umwere.

Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa umwanya buvuga ko kubera ko Niyonsenga yakoze ibi byaha urukiko nirumara kubisuzuma rwazamuhanisha igifungo cy’imyaka 8 n’ihazabu ya miliyoni 5 kandi ngo rugategeka ko ahita afatwa agafungwa.

Ku isaa Saba n’iminota 56 ,Umucamanza hayise apfundikira urubanza avuga ko ruzasomwa kuwa 11/11/2021 saa Cyenda.

Ibitaravuzwe mu rubanza rwa Cyuma|| umushinjacyaha yiyamye Cyuma Agns mu rubanza amatakirangoyi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo