Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka (ACOS), Lt Gen Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko rw’iminsi 4 muri Mozambique aho yasuye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado guhera taliki ya 9 Nyakanga 2021.

Ku munsi w’ejo ageze i Mocimboa da Praia, Lt Gen Mubarakh Muganga yakiriwe n’Umuyobozi w’abasirikare n’abapolisi boherejwe muri ubwo butumwa Maj Gen Innocent Kabandana, amusobanurira imiterere y’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe y’iterabwoba i Cabo Delgado.

Lt Gen Mubarakh Muganga yahuye n’Ingabo z’u Rwanda anashimira buri wese ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe kuva bageze muri Mozambique mu mezi abiri ashize.

Yakomeje abagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, ubashimira by’umwihariko intambwe ishimishije imaze guterwa mu kugarura amahoro n’umutekano muri icyo Gihugu kuva ingabo na Polisi by’u Rwanda byakandagira muri Cabo Delgado.

Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abasirikare n’abapolisi gukomeza umuvuduko batangiranye no gukomeza kuba ba Ambasaderi beza b’u Rwanda.

Mu mezi arenga abiri ashize, Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zarwanye kandi zirukana imitwe y’iterabwoba mu mijyi myinshi harimo ibirindiro byayo bikuru muri Mocimboa da Praia.

Aha muri Mocímboa da Praia, ni ho mu mwaka wa 2017 itsinda rito ry’insoresore ryatangirije ibikorwa by’ubwihebe rifata intwaro n’ibigo bya gisirikare, intambara igenda ikwira henshi muri iyi ntara cyane zagiye zibona n’ubufasha bwaturukaga hanze ya Mozambique nk’uko byagiye bitangazwa nyuma y’iperereza ryakozwe kenshi.

Mu gihe kigera ku kwezi Ingabo z’u Rwanda zitangiye gutera ingabo mu bitugu iza Mozambique, zahise zisubiza ibice byinshi byari byarafashwe n’izi nyeshyamba, bivugwa ko zikorana n’umutwe wa Islamic State (IS).

Mu bindi bice byakuwe mu maboko y’ibyihebe harimo agace ka Awasse, Palma, Quionga, Chinda, Mbau, Mapalanganha, Tete, Njama, Quelimane n’ahandi henshi. Ibice biheuka gufatwa vuba aha ni ahitwa Siri I na Siri Ii na ho hafatwaga bifatwa nk’ibirindiro byabo bikomeye.

KANDA HANO UREBE IKI KIGANIRO

IMVAHO NSHYA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo