Ndabakenga aratabaza Perezida Kagame, ari kubundabunda, bamuteye igisongo-Video

Umusaza witwa Ndabakenga Agustin utuye mu Mudugudu wa Ruvugizo mu Kagali ka Gafumba mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye avuga ko yakorewe akarengane yifuza ko kagera kuri Perezida Kagame aho avuga ko amaze imyaka irenga ibiri arenganywa n’abaturatge bamwitendetseho bamubuza kuvura (ni umuvuzi Gakondo) ku Cyumweru ngo kandi bashaka ko agomba gusengera aho basengera bitaba ibyo akabizira, we akavuga ko gusengera aho umuntu ashaka ari uburenganzira bwe.

Muzehe Ndabakenga avuga ko ari umwe mu babaye Inyangamugayo muri Gacaca kandi ngo yarokoye abantu 26 bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUBAVU, Ndabakenga avuga ko akarengane ke katangiye mu myaka ibiri ishize aho ngo abaturage basengera muri EAR (muri Anglicani) biremye bakaza kumubwira ko ngo agomba kureka kuvura ku Cyumweru ndetse ko agomba gusengera iwabo bitaba ibyo ngo bakamwitendekaho.

Muri aba uyu musaza avuga ko bamusabye gusengera aho basengera cyangwa bakamwitendekaho, avugamo uwitwa Mukamazimpaka Eugenie ari kumwe na bagenzi be, gusa ngo ibi ntiyabyubahirije kuko yari azi ko gusengera aho umuntu ashaka ari uburenganzira bwe.

Avuga ko nyuma yuko atubahirije ibyo aba bamusabye, ngo bagabye igitero iwe mu rugo bakajya barara bavuza amadebe n’amasafuriye bamwirukana mu rugo rwe ngo arebe ahandi ajya kuba.

Ngo basenye kandi n’Ivuriro rye mu gihe amaze imyaka 26 avurira muri uwo Mudugudu ndetse afite n’ibyangombwa by’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda bimwemerera kuvura (yeretse umunyamakuru w’UMUBAVU icyangombwa cya AGA Rwanda Network).

Akomeza avuga ko yakomeje gutotezwa n’abari bayobowe n’uwitwa Kabengera Isaac, Eugenie, Katitare, Uwihoreye Agustin, Nzaramba, Justin n’undi avuga ko akuriye Njyanama mu Kagali ka Gafumba.

Muri aba avugamo umwe wamutereye igisongo cya Tube mu isoko bose barebera ntihagire n’umutabara, avuga ko uwo ngo bari baramuguriye ngo azamwice.

Uyu wateye Tube uyu musaza mu mugongo baraburanye aramutsinda akatirwa imyaka 6 n’amafaranga ibihumbi 600 y’u Rwanda, ariko ngo icyamutangaje ni uko yageze mu rugo uyu wari warakatiwe yahise ahamusanga yidegembya.

Ngo nyuma yamenye amakuru ko abari bamuguriye ngo amwice bahise bateranya amafaranga ngo bamufunguze, ati "Ngeze imuhira wa muntu mbona araje arankurikiye (uwari warakatiwe), nza kumenya amakuru ko abo bantu banyica bari bamuguriye bahise baterateranya amafaranga baragenda bayatanga...niba barayatanze ku mucamanza ariko birashoboka".

"Impamvu nkeka ko bayahaye umucamanza akamurekura bari bamukatiye, ni uko bwakeye najurira hasigaye iminsi ibiri ngo ubujurire burangire najyana impapuro z’ubujurire abacamanza bakazanga bakanga kuzakira, mpita mbona ko nyine naguzwe".

Ngo uyu Kabengera nyuma yo gufungurwa mu buryo atamenye, yakomeje kwigamba ko azamwica kuko ngo n’amafaranga yahawe yo kumwica atayabona kandi atanamwishe ngo amuhwanye birangire.

Ngo hateranye n’inama yo kugira ngo uyu mugabo asubize amafaranga yahawe kuko icyo yayaherewe atagisohoje, ariko ngo yiyemeza ko azabishyira mu ikorwa.

Uyu musaza ngo yamenye ko ashobora kwicwa koko ari uko bagarutse mu rugo iwe bakamumenera inzugi zo ku nzu ye batema n’inka ye, ibyo avuga ko yagaragarije ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho.

Aba bose uyu musaza yavuze bamurwanya, ngo bakimara kumva ko hari gahunda ya Perezida yo guhemba Abarinzi b’Igihango kandi bari bazi ko afite uwo Mudari, ngo bamureze kuri CNLG (Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside) ahanini ngo babishingira ku kuba ngo nahembwa amafaranga ntayo azabahaho.

Muri iki kiganiro Muzehe Ndabakenga avugamo uburyo yagambaniwe n’abarimo uwo yagize uruhare mu irokoka Jenoside rye witwa Kabera, aho ngo yabwiye CNL uburyo inka yari yaraguze anafitiye impapuro zibigaragaza yayimwambuye ku gitugo ndetse yayimwishuye.

Ibi ngo byose byakozwe hagamijwe ko Ndabakenga yakamburwa umudari w’igihango. Avuga ko CNL na yo itigeze ibaza uwo Kabera impamvu uyu musaza yarinze iyo ajya mu Nyangamugayo kugeza nubwo ahawe Umudali w’Umurinzi w’Igihango, ibyo ntabivuge ahubwo akabivuga hashize igihe kinini.

Ibi Ndabakenga avuga ko byamweretse ko harimo akarengane. Ibi byose ngo yabyerekaga inzego z’umutekano zirimo na RIB hagakorwa iperereza ariko ritagize icyo ritanga ariyo mpamvu yashatse ko akarengane ke yakageza kuri Perezida Kagame akarenganurwa.

Mu byo avuga akeka ko yaba azira harimo n’abo avuga ko bagiye bacira imanza muri Gacaca bamwe bagafungwa abandi bagategekwa gukora imirimo nsimburagifungo (TIG) ariko ngo akagira abo abona bidegembya mu ngo zabo kandi batararangije igihano bahawe yewe n’ubuyobozi bubizi ariko ntibugire icyo bubikoraho, akavuga ko ahari yaba ari bo azira.

Muri Nzeli umwaka ushize wa 2019, UMUBAVU twabagejejeho inkuru abaturage bo mu Kagali ka Gafumba, mu Mudugudu wa Ruvugizo ari naho uyu musaza atuye, aho babwiraga Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange ko k’uyu Musaza w’umuvugizi Gakondo ngo hapfiraga abantu bakarara batunda imirambo y’abahapfira nijoro bayijyana aho bakomoka.

Umunyamakuru yamusabye kubisobanura neza cyane ko ubwo abaturage babibwiraga Meya wa Huye, uyu musaza we yari mu Bitaro, avuga ko ushaka gusebya undi abivuga uko ashaka.

Avuga ko ibyo bamushinje bitumvikana, akavuga ko nta buryo umuntu yajyana intumbi ngo ubuyobozi bubure kumukurikirana. Avuga kandi ko nta muntu umwe wakwitwaza umurambo w’umuntu, ngo kandi nta n’uwigeze abimurega.

Ndabakenga avuga ko ibi byose ngo ari akarengane n’ibinyoma bisa bigamije kumurenganya ashingiye ku kuba yaratsinze umuntu mu nkiko aagakatirwa ariko agahita amusanga iwe afunguwwe mu buryo butazwi.

Avuga kandi ko ngo byose byakozwe hagamijwe ko yakwa Umudali w’Umurinzi w’Igihango yahawe kandi byagenzuwe neza n’inzego zitandukanye.

Ntiyumva uburyo ngo yakwamburwa Umudari we kandi yarawukoreye, akavuga ko Perezida Kagame wawumuhaye ari we wawumwambura amaze gukurikirana iikibazo cye.

Avuga ko ari we ashaka ko yakurikirana ikibazo cye kuko ngo izindi nzego zose yazigiyemo ntibigire icyo bitanga.

Ikibazo cye avuga ko yanakigejeje ku wungirije Umuvunyi Mukuru wamubwiye ko agiye kugikurikirana ariko akabona biratinze ngo mu gihe ari kubundabunda kubera abashaka kumwica, ati "Iki gihe cyose ndabundabunda narirukanywe n’abo bantu bashaka kunyica, nkaba nsaba gusubizwa mu rugo rwanjye n’ubuyobozi".

"Perezida wa Repubulika ndumva nshaka ko akurikirana akarengane kanjye, nk’umuntu wakoreye igihugu sinkwiye no kurengana".

Ndabakenga avuga ko nta mutekano afite kubera ibitero agabwaho mu rugo iwe kandi akaba atari no mu rugo rwe aho avuga ko amaze amezi abiri abundabunda kubera ibyo byose ariyo mpamvu asaba kurenganurwa.

Ibi n’ibindi tutavuze muri iyi nkuru urabyiyumvira muri iyi Video y’ikiganiro kirambuye Muzehe Ndabakenga yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Aphs Kuya 11-08-2020

Abantubakuru nibobaciye umuganingo ikinyoma kimara umunsi ntikimara umwaka niba ababaturage babeshyera ndabakenga cyangwase nawe akaba abeshyera abaturage bizamenyekana gusa gusa haraho asanubeshye ngontare nganurwa kandi yivugiye ati uwampohoteye yarakatiwe nonese none niba ahohotewe nabaturanyi abacamanza bobapfikinawe?