Nyuma y’amezi 18 utubari twongeye gufungurwa

Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko utubari dufungurwa nyuma y’amezi 18 twari tumaze dufunzwe nk’imwe mu ngamba zamaze igihe ikirekire zidahinduka mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Hashize umwaka n’igice urenga hafashwe ingamba zitandukanye zo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe birimo n’utubari.

Mu itangazo ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Werurwe 2020, ni bwo hatangajwe gahunda ya Guma mu Rugo mu gihugu cyose hagamijwe gukumira ko icyorezo cyagera ku baturage benshi.

Uretse Guma mu Rugo, hananzuwe ko ibigo bya Leta n’ibyigenga bikoresha 30% by’abakozi abandi bagakorera mu ngo, abari bemerewe kuva mu ngo kubera imirimo runaka basabwe gukaraba kenshi mu gihe bagiye ahari abantu benshi, insengero n’utubari byarafunze.

Mu gihe ibindi bikorwa byo byagiye bikomorerwa, utubari two twakomeje gufungwa kugeza uyu munsi ubwo hatangazwaga ko tuzafungurwa mu byiciro.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo