Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Felix Tshisekedi i Kigali-Amafoto

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we Felix Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wageze mu Rwanda yitabiriye inama ihuza abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika, Africa CEO Forum.

Kuri uyu wa Mbere nibwo iyi nama itangira ikazasozwa ku wa Kabiri. Ihurije hamwe abagera ku 1800 baturutse mu bihugu 70, barimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma bane, ba minisitiri 30 n’abayobozi bakuru b’ibigo 700.

Iyi nama mpuzamahanga ibaye ku nshuro ya karindwi ihuriza hamwe abayobozi bakomeye mu bigo byigenga, ibya Leta n’ibindi bifite aho bihuriye n’iterambere ry’ubukungu muri Afurika biga ku iterambere ry’abikorera n’uruhare rwabo ku hazaza ha Afurika.

Itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique, gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi, Rainbow Unlimited izobereye mu gutegura inama zikomeye zijyanye n’ubukungu.

Kuri Perezida Tshisekedi ni umwanya wo kugaragaza gahunda ye nzahurabukungu ku gihugu gifite ubukungu bushingiye cyane ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Tshisekedi watangiye kuyobora RDC muri Mutarama, aragaragaza ingamba afite mu guteza imbere izindi nzego z’ubukungu nk’ibikorwa remezo n’ubuhinzi, kurwanya ubushomeri no guteza imbere uburyo bworohereza ishoramari n’ubucuruzi.

Iyi nama kandi yitabiriwe na Perezida Gnassingbé wa Togo, byitezwe ko agaragariza abayitabiriye gahunda y’igihugu cye y’iterambere mu myaka itanu. Mu bandi bayobozi bageze i Kigali harimo Perezida wa Ethiopie Sahle-Work Zewde na Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Amadou Gon Coulibaly.

Tshisekedi agize uru ruzinduko mu gihe umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza, ndetse Sosiyete y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, iheruka kwemererwa gutangira ingendo ziva i Kigali zijya mu Mujyi wa Kinshasa.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, azatuma RwandAir ibasha kwerekeza i Kinshasa ndetse n’indege za Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda.

Ingendo Kigali-Kinshasa zizatangira hagati muri Mata.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo