Perezida wa Senegal yasheshe Guverinoma

Perezida wa Sénégal, Macky Sall yaraye asheshe Guverinoma ye, nkuko bikubiye mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye.

Perezida Sall yashyize umukono ku mategeko-teka ane ajyanye n’icyo cyemezo.

Nta mpamvu yatanzwe ku cyatumye leta iseswa cyangwa igihe Guverinoma nshya ishobora kuba yagiyeho.

Guverinoma yasheshwe yari igizwe n’abaminisitiri 32 n’abanyamabanga ba leta batatu.

Itangazo risesa iyo guverinoma rigira riti "Mu gihe hategerejwe ishyirwaho rya Guverinoma nshya, abaminisitiri bacyuye igihe n’abanyamabanga ba leta barasabwa gukomeza gahunda ziriho".

Mu kwezi kwa Kabiri mu 2019, nibwo Perezida Sall uri ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2012, yatorewe manda ya Kabiri y’imyaka itanu, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamushinje kubuza kwiyamamaza bamwe mu b’ingenzi mu bajyaga guhatana na we bikomeye.

Umukambwe w’imyaka 108 ahishuye aho SINA yakuye ubutunzi bwose, uyu mukambwe wamukoreye umuti arabivuze byose muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo