Rubavu: Abazunguzayi bariye karungu, umwe muri bo yashatse kwiyahura

Abasanzwe bakora umwuga wo gucuruza imbuto bazimukana mu mujyi wa Gisenyi bazwi nk’abazunguzayi bariye karungu nyuma yuko umwe muri bo bamwatse Inanasi yacuruzaga bakazishyira mu mashini ikazisya, ibyatumye ashaka no kwiyahura.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi buvuga ko igihe cyo kwigisha cyarangiye ahubwo ngo kuri ubu bageze mu gihe cyo guhana uzafatirwa muri ubu bucuruzi butemewe kandi barashakiwe amasoko bajya gukoreramo bakanga kuyajyamo gusa mu minshi ishize bamwe muri aba babwiye UMUBAVU ko amasoko bahatirwa kujyamo batayafitiye ubushobozi ngo ndetse nta n’abakiriya b’imbuto bahaba.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tarikiki ya 26 Ukwakira 2020, ubwo bamwe muri aba bagore bafatwaga na Polisi ikabaka ibyo bacuruzaga, bigashyirwa mu modoka itwara imyanda ikabisya, ibintu bo babona nkaho ngo Leta ikabije kudaha agaciro amafaranga n’imbaraga baba bashoye, bakavuga ko aho kugira ngo ibyo batswe bishyirwe muri icyo kimodoka ngo kibisye, nibura byajya bihabwa imbabare.

Ubuyobozi bwo bukavuga ko bwari busanzwe bubikora ibi byatswe abazunguzayi bukabiha abababaye ariko ngo bwaje gusanga hari ubwo bashobora kubaha ibihumanyije bikaba byagira uwo bigiraho ingaruka.

Abahoze ari abazunguzayi kuva na kera mu mujyi wa Gisenyi, bakavanwa muri ubwo bucuruzi bakajyanwa gucuruza imbuto ahitwa kwa Rujende, baherutse gutangaza ko barambiwe gusiragizwa, gufatwa bakarazwa muri Stade, bagasaba ubuyobozi kubashakira ahandi bakorera, haherereye mu gice cy’umujyi kuko ngo ariho bakenera imbuto.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere bwatangarije UMUBAVU ko aho bakoreraga hatemerewe kuba isoko n’uwabakodeshaga ikibanza ngo akaba yaragize uruhare mu kubagumura.

Bamwe mu baganiriye na Rwandanews24 ku wa Gatandatu, bahurije ku kintu kimwe, ko Leta yabafashiriza aho bari basanzwe bakorera, aho kubafata ngo ibajyane mu masoko ya Rugerero na Majengu, aho bo bavuga nta baguzi b’imbuto bazigera bahabona.

Umwe muri bo yagize ati “Mu Rwanda hari abababaye benshi, mu gihe babafashe barwanya ko batakomeza kuzunguza, bajya babifata mu ibanga rikomeye bakabibashyira, twebwe dusanga mu Rwanda tutaragera ku kigero cyo kumena ibiryo, abantu twese byaturenze kuko turababaye cyane.”

Yakomeje ati "Yasize abana 5 mu nzu, yaje gushaka amafaranga ya Kigoma y’umwana atwite, none ibyo yari yikoreye imashini irabisyeye mu modoka y’imyanda, uyu mumama na we yashakaga kwiterera muri iriya mashinia ngo na we imusyane n’ibyo yarimo adandaza ariko Imana iramurokoye".

Uwatswe Inanasi na we yagize ati “Nambutse umuhanda nikoreye inanasi, bankuye ibasi yuzuye ku mutwe, ndabatakambira mbasaba imbabazi aho kumbabarira bari bagiye no kunkubita, badukuye mu isoko ryo kwa Rujende twakoreragamo, nasize abana 5 mu rugo, inanasi nari nzitanzeho amafarangga ibihhumbi 7, ubuse abo bana ndabashyira iki?".

"Umupaka urafunzwe kandi twarakoreraga I Goma, nibafungure ntibazongera kutubona muri uyu muhanda kuko turabona uru Rwanda rutazababwamo n’umukene.”

Undi muri bo na we ati “Uriba bakujyane nunakoresha amaboko yawe bakujyane, ndetse ukeneye guhahira abana, turifuza ko Perezida wa Repubulika ari we waturenganura, kuko abakene twese turi abe.”

Uwimana Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi avuga ko ngo bariya bagore bigishijwe kenshi mbere yuko bavanwa muri iryo soko bavuga ryo kwa Rujende, ndetse banubakiwe amasoko bagomba kujya gukoreramo ariko ngo banze kuyajyamo, bityo ngo kuri ubu ikigezweho ni uguhana.

Uyu Gitifu wa Gisenyi, Uwimana Vedaste ati “Barigishijwe kenshi, ndetse n’urutonde rw’uko bagombaga kujya mu masoko bubakiwe, irya Rugerero na Majengu ni bo barwiyandikiye, bahawe aho gukorera ariko ntibashaka kujyayo ahubwo basubira mu muhanda rero kuri ubungubu igikurikiyeho ni uguhana.”

"Iyo umuntu yanze kumvira ubuyobozi ku bintu baganiriyeho bakabyemeranya igikurikiraho ni ibihano, abazabasha kugaragaza ko bagiye mu masoko boherejwemo bikabananira tuzabafasha".

Akarere ka Rubavu kubera imiterere yako, no kuba gahana imbizi n’umujyi wa Goma ho mu gihugu cy’abaturanyi cya RD Congo, ni kamwe mu turere tubarurwamo abagore benshi bakora ubucuruzi buciriritse kugira ngo bashake amaramuko ndetse kuri ubu kubera ikibazo cy’umupaka ugahuza na Goma ufunze kubera Covid-19, n’abacururizaga muri Kongo barimo gukorera mu mujyi ngo bashake amaramuko, ikibazo bigoye guhangana na cyo mu gihe aba bagore badashaka kugana amasoko bubakiwe.

ABATUBAJIJE AMAKURU YA CYUMA HASSAN WA ISHEMA TV TWAYABABONEYE UKO ABAYEHO, ABA BANNYAHE BATI "UBU TWAHINDUTSE IMPUNZI MU GIHUGU CYACU", IYUMVIRE BYINSHI MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo