Rusizi: Umugabo yaguwe gitumo ataburura imva, ngo bari bumugurire ka cyayi

Umugabo wo mu Kagari ka Bununga mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi abaturage bamuguye gitumo ari gutaburura imva, umuntu wari muri iyo mva akaba yarapfuye taliki ya 20 Ukwakira 2020 agashyingurwa taliki ya 25 Ukwakira 2020.

Uwo mugabo witwa Jean Baptiste ufite imyaka 27 y’amavuko, akaba yafashwe amaze gukuraho imbaho n’umucanga.

Yabwiye abaturage ko yabikoze abisabwe n’ushinzwe kurinda iryo rimbi, wari wamwemereye ko ari bumugurire ka cyayi.

Ni mu gihe uyu urinda irimbi we avuga ko yari afite umugambi wo kuzagurisha ziriya mbaho ndetse n’umucanga kuko yari yaramaze kubibonera isoko, ngo ku ngorofani bakaba bari kumuha Frw 2000.

Ati “Nabikoze kuko ushinzwe kurinda irimbi yari binsabye anyemerera ko ari bumpe akantu, yari bumpe ka cyayi.”

Ikinyamakuru UMUSEKE kivuga ko cyageze aho byabereye, kivuga ko abaturage bahisemo kujyana uwo mugabo kwa Mudugudu kugira ngo bamurinde ko yakubitwa n’abaturage.

Umuyobozi w’Umudugudu we avuga ko iyi ari inshuro ya Kabiri umuturage wo mu Mudugudu we acukuye irimbi kuko mu bihe byashize ngo hari n’abandi bigeze gutaburura umurambo bakawukura mu isanduku bakayijyana.

Uwo mugabo uvugwaho gucukura imva yajyanywe kuri Station ya RIB ku Murenge wa Kamembe.


Abaturage bari bahuruye


Abaturage bongeye basubiza imbaho kuri iyo mva

ABATUBAJIJE AMAKURU YA CYUMA HASSAN WA ISHEMA TV TWAYABABONEYE UKO ABAYEHO, ABA BANNYAHE BATI "UBU TWAHINDUTSE IMPUNZI MU GIHUGU CYACU", IYUMVIRE BYINSHI MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo