Shaddy Boo ntiyumva uburyo Polisi yinjira mu mazu y’abantu nta rupapuro rw’isaka ifite

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo akanaba umwe mu bagore b’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram, yabajije Polisi y’u Rwanda impamvu yinjira mu ngo z’abantu kuzisaka nta rupapuro rwo gusaka ibifitiye.

Shaddy Boo yabajije Polisi ibi abinyujije kuri Twitter ye aho yagize ati "Muraho Rwanda Police nshaka kubaza ese searching warrant (urupapuro rw’isaka) imaze iki niba Polisi isigaye yinjira mu mazu y’abantu igasaka nta warrant bafite kandi ntibasobanure impamvu basaka inzu y’umuntu ese ibyo nibyo?? RIB ndashaka ubusobanuro".

Ubu butumwa Shaddy Boo yabunyujije kuri Twitter na Instagram ye, icyakora kuri Instagram yongeyeho ko yabonye abo bapolisi basimbutse igipangu.

Shaddy Boo yanditse ibi asubiza uwitwa Patrick wibazaga ikibazo gisa nk’iki cye aho yagize ati "Nanjye ndabyibaza ni ukuri si no mu mazu tubamo aho dukorera ukabona bari gukomanga wakanga gufungura ukabona nabi...".

Yasubije uyu agira ati "Niba nawe barakomanze abo nabonye bo buriye igipangu".

Mu gusubiza Shaddy Boo, Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yagize iti "Mwiriwe Shaddy Boo, Mutwandikire muduhe nimero zanyu za Telefoni muduhe amakuru arambuye kuri iki kibazo".

Ikinyamakuru UMUBAVU cyashatse kumenya icyo Shaddy Boo avuga kuri ibi, maze ku murongo wa Telefoni igendanwa avuga ko ntacyo yarenzaho ndetse nta n’icyo gutangaza kuri ibi afite.


Shaddy Boo ari mu banyarwandakazi bavugisha benshi kubera imiterere ye


Shaddy Boo yasabye Polisi ibisobanuro ku mpamvu yinjira mu mazu y’abantu nta rupapuro rw’isaka ifite

Ntiyumva uburyo umuntu arwanya Polisi yambaye amapingu:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo