Tshisekedi arifuza kuvugurura amasezerano RDC yagiranye n’u Bushinwa mu by’amabuye y’agaciro

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yasabye ko habaho impinduka mu masezerano igihugu cye cyagiranye n’u Bushinwa mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kuko atungukira impande zombi.

Ayo masezerano yasinywe na Perezida Joseph Kabila mu mwaka wa 2008.

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatanu, Perezida Tshisekedi yavuze ko kuba nta bikorwa remezo igihugu gifite kandi hari abirirwa bacukura amabuye yacyo y’agaciro, bidakwiriye.

Kubwa Perezida Joseph Kabila, RDC n’u Bushinwa byasinye amasezerano yo gucukura amabuye y’agaciro, aho u Bushinwa bwemeye kubakira icyo gihugu ibikorwa remezo bya miliyari icyenda z’amadolari.

Umuryango Mpuzamahanga w’ubukungu warabyamaganye ushyira igututu kuri Congo, uvuga ko ayo masezerano azashyira mu kaga ubukungu bw’igihugu. Byatumye agaciro k’ayo masezerano kagabanywa, hasigara ibifite agaciro ka bibiri bya gatatu by’agaciro ka mbere.

Kugeza ubu, Aljazeera yatangaje ko u Bushinwa bumaze gutanga agera kuri miliyari 2.74 z’amadolari.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida Tshisekedi ubwo yasuraga umujyi wa Kolwezi ucukurwamo amabuye y’agaciro, yavuze ko hakenewe amavugurura mu masezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Kabila yagiye asinya.

Yagize ati “Ntabwo byumvikana uburyo abo igihugu cyagiye gisinyana nabo amasezerano bakira cyane, mu gihe abaturage bacu barushaho gutindahara. Ni igihe ngo tuvugurure amasezerano n’abacukura amabuye yacu kugira ngo buri ruhande rwunguke.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, u Bushinwa bworohereje Congo amadeni yari iburimo kugira ngo ibashe guhangana n’ibibazo by’ubukungu byatewe n’ingaruka za Covid-19.

Congo yakuriweho inyungu ku nguzanyo yagombaga kwishyura u Bushinwa mu mwaka wa 2020.

Amakuru yatanzwe na Johns Hopkins University agaragaza ko hagati ya 2000 na 2018, u Bushinwa bwahaye Congo inguzanyo 53 ziganjemo izagiye mu by’ingufu z’amashanyarazi, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo