Close MORE NEWS U Rwanda rwashyizeho umunsi mpuzamahanga w’abagabo UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 9-10-2019 saa 14:13' whatsapp Facebook Mu gihe Loni yo yamaze kwemeza umunsi Mpuzamahanga w’Abagabo, u Rwanda narwo rwashyizeho uyu munsi uzajya wizihizwa tariki ya 19 Ugushyingo buri mwaka, umunsi ngo uzatuma abagabo barushaho kumva uruhare rwabo mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye. Ubwo yitabaga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Amb. Solina Nyirahabimana, yasobanuye ko umunsi mpuzamahanga w’umugabo uzatuma abagabo barushaho kumva uruhare rwabo mu gukemura ibibazo bikoma mu nkokora ihame ry’uburinganire n’ubwuzanye. Yagize ati “Dusanzwe tumenyereye ko hari iminsi mpuzahanga harimo n’uw’abagore wizihizwa ku 8 werurwe, buriya no ku itariki 19 Ugushyingo ni umunsi mpuzamahanga w’abagabo, twateganyije rero n’abandi bafatanyabikorwa mu gutoza abagabo kubana neza batitaye ku kuvuga ngo umugabo hari ibyo yemerewe umugore ategenewe.” Bamwe mu bagabo baganiriye n’itangazamakuru rya Flash dukesha iyi nkuru, bavuze ko uyu munsi uje ukenewe cyane kubera ko bajyaga bibaza impamvu habaho umunsi w’abagore ntihabeho uw’abagabo . Umwe ati “Ubundi habagaho umunsi w’abagore numvaga habaho umunsi w’abagabo, kugira ngo uburinganire bwumvikane,urumva ko bizatuma uburinganire bwumvikana”. Undi ati “Hajyaga habaho indi minsi itandukanye, hakabaho uw’abagore n’abana ariko ntihabeho uw’abagabo urumva rero ko ari ibintu byiza”. Undi nawe ati “Iyo ikintu kije ari gishya tucyakira gutyo, ubwo uwo munsi washyizweho ubwo nabwira abasore bagenzi banjye n’abandi bifuza kuba abagabo bishimire uwo munsi”. N’ubwo hatagaragazwa ibibazo byaterwaga no kuba hatari ho umunsi mpuzamahanga wahariwe Abagabo nk’uko Minisitiri Solina Nyirahabimana abisobanura. Ati “Kuba ikintu ntacyo gitwaye, ntibivuze ko kigiyeho ntacyo cyakungura ni umwanya uzaba uriho wo kugira ngo abagabo bafate uwo mwanya wo gutekereza ku bibazo biri mu muryango Nyarwanda n’uruhare bagira ngo bikemuke.” Tariki ya 19 Ugushyingo buri mwaka, ni bwo u Rwanda ruzajya rwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abagabo. Ni umunsi usanzwe wizihizwa mu bindi bihugu ku isi. Wagiyeho mu 1997 ubwo amatsinda y’abagabo mu bihugu by’u Burayi na Amerika bagaragza ko hari ibibazo abagabo bahura na byo biterwa no kutitabwaho muri Sosiyete. Ibi birimo kwiyahura, kudahabwa ubutabera mu gihe cya gatanya no kuba hari ibibihugu wasangaga abahungu bize amashuri meshi ari bacye ugereranyije n’abakobwa. Loni na yo yamaze kwemeza itariki 19 Ugishyingo buri mwaka nk’umunsi mpumzamahanga w’abagabo. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Munyabuhoro Pierre Celestinp Kuya 8-02-2020 The day of husband don’t mean a sign of real gender but also the fight is going to be increased. Munyabuhoro Pierre Celestinp Kuya 8-02-2020 The day of husband don’t mean a sign of real gender but also the fight is going to be increased. NIYOMUKIZA Fidele Kuya 13-10-2019 Umunsi mpuzamahabga w’umugabo cg w’umugore niba ntacyo bihindura kumatageko agenda abashakanye cg imiryaango, murumva Hari icyo byishe cg ngo bikize? Ntacyo bibinduye.. umunsi se bivuze iki? NIYOMUKIZA Fidele Kuya 13-10-2019 Umunsi mpuzamahabga w’umugabo cg w’umugore niba ntacyo bihindura kumatageko agenda abashakanye cg imiryaango, murumva Hari icyo byishe cg ngo bikize? Ntacyo bibinduye.. umunsi se bivuze iki? Patient Kuya 11-10-2019 Ese iyi minsi bagabanya uku bagatanga umunsi umwe indi izaba iyande? Ko njye narinziko iminsi yose imana yayiduhaye!!!!! Patient Kuya 11-10-2019 Ese iyi minsi bagabanya uku bagatanga umunsi umwe indi izaba iyande? Ko njye narinziko iminsi yose imana yayiduhaye!!!!! Rwasinkwaya Eric Kuya 11-10-2019 Nange narinzi ko iminsi 364 yose ari iy’abagabo none baduhaye umwe ! ariko uburinganire nicyo bivuze tugomba kugira uburenganzira bungana Jclaude Kuya 11-10-2019 Oya pe! Nibyo uyu munsi ni sawa cyane,kuko ni naho hazajya hatangirwa ibitekerezo bituma abagabo bitwara neza. Muakakazigaba Elevanie Kuya 11-10-2019 Birashimishije rwose abagabo bajyaga babivuga bibaza impamvu nta munsi nibura 1 wiswe iwabo ukumva nabyo si byiza.Byicaga ihame ry’uburinganire. Mwagize neza rwose ,kandi uyu munsi tuwutegure uzagende neza. Ildephonse Kuya 10-10-2019 Ni byiza gutekereza kuri uyu munsi abagabo natwe turumva ko natwe dutekerezwa bizatuma tudakomeza kumva ko abagore aribo batekerezwa gusa natwe uburinganire butureba. Ndatimana Emmanuel (Ndemma) Kuya 10-10-2019 Uyu munsi uje ukenewe kuko uzatuma abagabo barushaho kugira imyumvire iboneye bateze imbere igihugu bahereye ku kubaka imiryango itekanye. Ndatimana Emmanuel (Ndemma) Kuya 10-10-2019 Uyu munsi uje ukenewe kuko uzatuma abagabo barushaho kugira imyumvire iboneye bateze imbere igihugu bahereye ku kubaka imiryango itekanye. joy Kuya 10-10-2019 nukuri mwakoze gutekereza no kubagabo. Callixte Kuya 10-10-2019 Ahubwo se ku rwego rw’igihugu uzabera hehe? Nibatubwire NSHIMIYIMANA Noel Kuya 10-10-2019 Nubwo hakiri abagore benshi badaha agaciro umunsi mukuru wabo abagabo bazatange urugero rwiza bajye baha umunsi wabo agaciro bahure baganire ku ruhare rwabo kd runini mu iterambere ry’umuryango NSHIMIYIMANA Noel Kuya 10-10-2019 Nubwo hakiri abagore benshi badaha agaciro umunsi mukuru wabo abagabo bazatange urugero rwiza bajye baha umunsi wabo agaciro bahure baganire ku ruhare rwabo kd runini mu iterambere ry’umuryango Leoncie Kuya 10-10-2019 Nibyiza ko uyu munsi ushyizweho nabo bakaba batekerejweho gusa narinziko iminsi yabaga isigaye Ari iyabo ngaho rubyiruko isigaye nimuyiharire muzayitware neza ariko ntizapfe ubusa Habanabakize Theophile Kuya 10-10-2019 Yewe biransekeje! abagore bari baziko iminsi yose yari iy’abagabo none natwe baduhaye umunsi 1 wo kwisanzura. Me Kanyambo Diogène Kuya 10-10-2019 Birakwiye ko abagabo bongera gutekerezwaho ngo hakumirwe ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryazabakorerwa..... Me Kanyambo Diogène Kuya 10-10-2019 Birakwiye ko abagabo bongera gutekerezwaho ngo hakumirwe ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryazabakorerwa..... Nteziryayo Straton Kuya 10-10-2019 Abagabo nibawutegure uregereje kuri uwo munsi tuzisanzura bishimishije. rufuku Kuya 10-10-2019 yoooooo? ndababaye.uzajya uba ndi muri vacances!?iyo bawushyira nka le 2mai. Alfa Kuya 10-10-2019 Nukuri jye ndumva bisekeje Umulisa Kuya 10-10-2019 Nibyiza cyane twabonaga kubahariho umunsiwabagoregusa biterwa abagababo ipfunywe -xxxx- Kuya 10-10-2019 Bazashireho numunsi wingimbi -xxxx- Kuya 10-10-2019 Bazashireho numunsi wingimbi -xxxx- Kuya 10-10-2019 Bazashireho numunsi wingimbi Been nenwa Kuya 10-10-2019 No byiza NDAGIJIMANA Emmanuel Kuya 10-10-2019 This is an important thought we hope it shall play a vital role in Rwandan society. Much thanks for those who have taken their time to introduce,think,initiate and launch such idea to make this possible and draw a better conclusion. Nsanzimfura saidi Kuya 9-10-2019 Byaribyo ko natwe tugomba kugira umunsi muza mahanga tugahuza ubitekerezo maze tukagira uburinganire Pascal Ndayisaba Kuya 9-10-2019 Umunsi w’abagabo! None twe ko tukiri abasore? Pascal Ndayisaba Kuya 9-10-2019 Umunsi w’abagabo! None twe ko tukiri abasore? Pascal Ndayisaba Kuya 9-10-2019 Umunsi w’abagabo! None twe ko tukiri abasore? INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
U Rwanda rwashyizeho umunsi mpuzamahanga w’abagabo UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 9-10-2019 saa 14:13' whatsapp Facebook Mu gihe Loni yo yamaze kwemeza umunsi Mpuzamahanga w’Abagabo, u Rwanda narwo rwashyizeho uyu munsi uzajya wizihizwa tariki ya 19 Ugushyingo buri mwaka, umunsi ngo uzatuma abagabo barushaho kumva uruhare rwabo mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye. Ubwo yitabaga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Amb. Solina Nyirahabimana, yasobanuye ko umunsi mpuzamahanga w’umugabo uzatuma abagabo barushaho kumva uruhare rwabo mu gukemura ibibazo bikoma mu nkokora ihame ry’uburinganire n’ubwuzanye. Yagize ati “Dusanzwe tumenyereye ko hari iminsi mpuzahanga harimo n’uw’abagore wizihizwa ku 8 werurwe, buriya no ku itariki 19 Ugushyingo ni umunsi mpuzamahanga w’abagabo, twateganyije rero n’abandi bafatanyabikorwa mu gutoza abagabo kubana neza batitaye ku kuvuga ngo umugabo hari ibyo yemerewe umugore ategenewe.” Bamwe mu bagabo baganiriye n’itangazamakuru rya Flash dukesha iyi nkuru, bavuze ko uyu munsi uje ukenewe cyane kubera ko bajyaga bibaza impamvu habaho umunsi w’abagore ntihabeho uw’abagabo . Umwe ati “Ubundi habagaho umunsi w’abagore numvaga habaho umunsi w’abagabo, kugira ngo uburinganire bwumvikane,urumva ko bizatuma uburinganire bwumvikana”. Undi ati “Hajyaga habaho indi minsi itandukanye, hakabaho uw’abagore n’abana ariko ntihabeho uw’abagabo urumva rero ko ari ibintu byiza”. Undi nawe ati “Iyo ikintu kije ari gishya tucyakira gutyo, ubwo uwo munsi washyizweho ubwo nabwira abasore bagenzi banjye n’abandi bifuza kuba abagabo bishimire uwo munsi”. N’ubwo hatagaragazwa ibibazo byaterwaga no kuba hatari ho umunsi mpuzamahanga wahariwe Abagabo nk’uko Minisitiri Solina Nyirahabimana abisobanura. Ati “Kuba ikintu ntacyo gitwaye, ntibivuze ko kigiyeho ntacyo cyakungura ni umwanya uzaba uriho wo kugira ngo abagabo bafate uwo mwanya wo gutekereza ku bibazo biri mu muryango Nyarwanda n’uruhare bagira ngo bikemuke.” Tariki ya 19 Ugushyingo buri mwaka, ni bwo u Rwanda ruzajya rwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abagabo. Ni umunsi usanzwe wizihizwa mu bindi bihugu ku isi. Wagiyeho mu 1997 ubwo amatsinda y’abagabo mu bihugu by’u Burayi na Amerika bagaragza ko hari ibibazo abagabo bahura na byo biterwa no kutitabwaho muri Sosiyete. Ibi birimo kwiyahura, kudahabwa ubutabera mu gihe cya gatanya no kuba hari ibibihugu wasangaga abahungu bize amashuri meshi ari bacye ugereranyije n’abakobwa. Loni na yo yamaze kwemeza itariki 19 Ugishyingo buri mwaka nk’umunsi mpumzamahanga w’abagabo. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Munyabuhoro Pierre Celestinp Kuya 8-02-2020 The day of husband don’t mean a sign of real gender but also the fight is going to be increased. Munyabuhoro Pierre Celestinp Kuya 8-02-2020 The day of husband don’t mean a sign of real gender but also the fight is going to be increased. NIYOMUKIZA Fidele Kuya 13-10-2019 Umunsi mpuzamahabga w’umugabo cg w’umugore niba ntacyo bihindura kumatageko agenda abashakanye cg imiryaango, murumva Hari icyo byishe cg ngo bikize? Ntacyo bibinduye.. umunsi se bivuze iki? NIYOMUKIZA Fidele Kuya 13-10-2019 Umunsi mpuzamahabga w’umugabo cg w’umugore niba ntacyo bihindura kumatageko agenda abashakanye cg imiryaango, murumva Hari icyo byishe cg ngo bikize? Ntacyo bibinduye.. umunsi se bivuze iki? Patient Kuya 11-10-2019 Ese iyi minsi bagabanya uku bagatanga umunsi umwe indi izaba iyande? Ko njye narinziko iminsi yose imana yayiduhaye!!!!! Patient Kuya 11-10-2019 Ese iyi minsi bagabanya uku bagatanga umunsi umwe indi izaba iyande? Ko njye narinziko iminsi yose imana yayiduhaye!!!!! Rwasinkwaya Eric Kuya 11-10-2019 Nange narinzi ko iminsi 364 yose ari iy’abagabo none baduhaye umwe ! ariko uburinganire nicyo bivuze tugomba kugira uburenganzira bungana Jclaude Kuya 11-10-2019 Oya pe! Nibyo uyu munsi ni sawa cyane,kuko ni naho hazajya hatangirwa ibitekerezo bituma abagabo bitwara neza. Muakakazigaba Elevanie Kuya 11-10-2019 Birashimishije rwose abagabo bajyaga babivuga bibaza impamvu nta munsi nibura 1 wiswe iwabo ukumva nabyo si byiza.Byicaga ihame ry’uburinganire. Mwagize neza rwose ,kandi uyu munsi tuwutegure uzagende neza. Ildephonse Kuya 10-10-2019 Ni byiza gutekereza kuri uyu munsi abagabo natwe turumva ko natwe dutekerezwa bizatuma tudakomeza kumva ko abagore aribo batekerezwa gusa natwe uburinganire butureba. Ndatimana Emmanuel (Ndemma) Kuya 10-10-2019 Uyu munsi uje ukenewe kuko uzatuma abagabo barushaho kugira imyumvire iboneye bateze imbere igihugu bahereye ku kubaka imiryango itekanye. Ndatimana Emmanuel (Ndemma) Kuya 10-10-2019 Uyu munsi uje ukenewe kuko uzatuma abagabo barushaho kugira imyumvire iboneye bateze imbere igihugu bahereye ku kubaka imiryango itekanye. joy Kuya 10-10-2019 nukuri mwakoze gutekereza no kubagabo. Callixte Kuya 10-10-2019 Ahubwo se ku rwego rw’igihugu uzabera hehe? Nibatubwire NSHIMIYIMANA Noel Kuya 10-10-2019 Nubwo hakiri abagore benshi badaha agaciro umunsi mukuru wabo abagabo bazatange urugero rwiza bajye baha umunsi wabo agaciro bahure baganire ku ruhare rwabo kd runini mu iterambere ry’umuryango NSHIMIYIMANA Noel Kuya 10-10-2019 Nubwo hakiri abagore benshi badaha agaciro umunsi mukuru wabo abagabo bazatange urugero rwiza bajye baha umunsi wabo agaciro bahure baganire ku ruhare rwabo kd runini mu iterambere ry’umuryango Leoncie Kuya 10-10-2019 Nibyiza ko uyu munsi ushyizweho nabo bakaba batekerejweho gusa narinziko iminsi yabaga isigaye Ari iyabo ngaho rubyiruko isigaye nimuyiharire muzayitware neza ariko ntizapfe ubusa Habanabakize Theophile Kuya 10-10-2019 Yewe biransekeje! abagore bari baziko iminsi yose yari iy’abagabo none natwe baduhaye umunsi 1 wo kwisanzura. Me Kanyambo Diogène Kuya 10-10-2019 Birakwiye ko abagabo bongera gutekerezwaho ngo hakumirwe ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryazabakorerwa..... Me Kanyambo Diogène Kuya 10-10-2019 Birakwiye ko abagabo bongera gutekerezwaho ngo hakumirwe ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryazabakorerwa..... Nteziryayo Straton Kuya 10-10-2019 Abagabo nibawutegure uregereje kuri uwo munsi tuzisanzura bishimishije. rufuku Kuya 10-10-2019 yoooooo? ndababaye.uzajya uba ndi muri vacances!?iyo bawushyira nka le 2mai. Alfa Kuya 10-10-2019 Nukuri jye ndumva bisekeje Umulisa Kuya 10-10-2019 Nibyiza cyane twabonaga kubahariho umunsiwabagoregusa biterwa abagababo ipfunywe -xxxx- Kuya 10-10-2019 Bazashireho numunsi wingimbi -xxxx- Kuya 10-10-2019 Bazashireho numunsi wingimbi -xxxx- Kuya 10-10-2019 Bazashireho numunsi wingimbi Been nenwa Kuya 10-10-2019 No byiza NDAGIJIMANA Emmanuel Kuya 10-10-2019 This is an important thought we hope it shall play a vital role in Rwandan society. Much thanks for those who have taken their time to introduce,think,initiate and launch such idea to make this possible and draw a better conclusion. Nsanzimfura saidi Kuya 9-10-2019 Byaribyo ko natwe tugomba kugira umunsi muza mahanga tugahuza ubitekerezo maze tukagira uburinganire Pascal Ndayisaba Kuya 9-10-2019 Umunsi w’abagabo! None twe ko tukiri abasore? Pascal Ndayisaba Kuya 9-10-2019 Umunsi w’abagabo! None twe ko tukiri abasore? Pascal Ndayisaba Kuya 9-10-2019 Umunsi w’abagabo! None twe ko tukiri abasore? INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu