Uganda yateye utwatsi ibirego bishya by’u Rwanda

Ibirego bishya by’u Rwanda bishinja Leta ya Uganda kongera guta muri yombi Abanyarwanda batazwi umubare neza bakanimwa ubufasha mu by’amategeko Guverinoma ya Uganda yabiteye utwatsi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku Cyumweru tariki ya 05 Nyakanga 2020, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Ambasaderi Patrick Mugoya, yatangaje ko nta Munyarwanda azi ufungiye muri gereza iyo ari yo yose yo muri Uganda.

Amb. Mugoya ati "Mu bihe bigo byo gufungiramo bafungiwemo? Nta Banyarwanda nzi bafunze binyuranyije n’amategeko mu bigo bifungirwamo. Icyo nzi cyo ibiganiro birakomeje hagati ya Uganda n’u Rwanda ku buhuza bwa Angola na Congo".

Uyu yakomeje avuga ko mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza kubera icyorezo cya Covid-19, imfungwa z’Abanyarwanda n’Abanyekongo ziri mu mu mfungwa Perezida Museveni yababariye.

Yongeyeho ko kuva icyo gihe nta Munyarwanda urafatirwa muri Uganda kubera ibyo biganiro bikomeje hagamijwe gusubiza mu buryo imibanire y’ibihugu byombi.

Ibi ariko bitandukanye n’ibyatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 26 Umunsi wo Kwibohora i Kampala ku wa Gatandatu ushize.

Amb. Mugambage yavuze ko mu gihe politiki y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ikomeje gushaka uko ibihugu byombi byabana mu mahoro n’umutekano, ari na ko hakomeje itabwa muri yombi ridatangirwa impamvu ry’Abanyarwanda baba muri Uganda, kandi ntibimenyeshwe Ambasade yabo.

Ibi kongeraho kuba Guverinoma ya Uganda ikomeje kunanirwa gukemura ikibazo cy’abarwanya, ubutegetsi bw’u Rwanda bugasanga kikiri ikibazo gikomeye kuri ibyo biganiro bikomeje.

Daily Monitor yanditse iyi nkuru ivuga ko Amb. Mugambage yirinze gutangaza byinshi kuri iryo tabwa muri yombi, gusa atangaza ko imiryango yabo ikomeje kumugezaho ibyo bibazo.

Ati "Nabimenya gute? Mbimenya gusa iyo imiryango ije insanga. Bamwe bararekuwe, abandi ntibarekuwe…twatanze ibimenyetso, abatangabuhamya bamwe baracyatanga ibimenyetso.

Nubwo bimeze gutyo, Ambasaderi Mugambage ashima ubushake bwa Perezida w’u Rwanda n’uwa Uganda bwo gusubiza mu buryo imibanire y’ibihugu byombi.

Ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi byatumye imipaka ifungwa muri Gashyantare umwaka ushize.

Leta ya Uganda ishinja iy’u Rwanda gukora ubutasi butemewe muri Uganda no kwinjira mu butegetsi bw’iki gihugu. U Rwanda narwo rugashinja Uganda gucumbikira abatavuga rumwe na rwo ndetse n’ifungwa rya hato na hato ry’Abanyarwanda.

Aya makimbirane yagiye ahosha nyuma y’inama z’abakuru b’ibihugu byombi, Yoweri Museveni na Paul Kagame, zabaye mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka muri Angola no ku mupaka w’ibihugu byombi wa Gatuna.

U Bwongereza bwahagurukiye ba ruharwa mu guhonyora uburenganzira bwa muntu batibagiwe no kubica, impunzi z’Abarundi mu kababaro k’iyicwa rya bagenzi bazo, haribazwa niba koko ’IBIFI BININI’ byahagurukiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo