Umudepite wo mu bufaransa yasobanuye icyatumye Ubufaransa bushyigikira Mushikiwabo

Patrice Anato ni Umudepite w’Umufaransa akaba no mu Ihuriro ry’Inteko Nshingamategeko z’ibihugu bigize Francophonie, agakomoka mu ishyaka riri ku butegetsi, En Marche!

Mu rugendo yagiriye i Abidjan muri Côte d’Ivoire akaganira n’ikinyamakuru Linfodrome, yarisanzuye avuga icyo atekereza ku mahitamo y’u Bufaransa kuri Louise Mushikiwabo, ku buyobozi bw’Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Nk’Umudepite w’Umufaransa, Anato yavuze ko inyungu y’u Bufaransa mu gushyigikira umukandida w’u Rwanda muri Francophonie, ari uguhitamo gushyira hamwe kw’ibihugu byose bihurira ku Gifaransa nk’ururimi.

Ati “Navuga ko izi mbaraga twakoresheje mu gushyigikira Louise Mushikiwabo, yaba abadepite, abasenateri n’abandi, zizafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda afitiye ibihugu byose bigize Francophonie.”

Anato asanga kuba Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yarashyigikiye Mushikiwabo, abibonamo impamvu ebyiri; iya mbere ikaba ko mu bihugu 54 bifite uburenganzira bwo gutora muri OIF, 29 biri muri Afurika kandi byose bikaba byari byashyize imbere umukandida umwe.

Byongeye, ngo Perezida w’u Bufaransa abona icyerekezo gishya cy’umubano w’u Bufaransa na Afurika n’uw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Afurika ku rundi ruhande, impande zombi zigomba kwemeranyaho bitarenze 2020.

Ati “Uwo mubano mushya uzaba ushingiye ku bufatanye bubyara inyungu kuri buri ruhande, ushobora kwihutisha iterambere ry’ibihugu bya Afurika.”

U Rwanda nk’igihugu kimaze iminsi gihaye agaciro kanini ururimi rw’Icyongereza, Anato ashimangira ko ubusanzwe abenshi bavuga Igifaransa, agasanga no gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo ari n’inzira yo kongera guha intebe urwo rurimi.

Mu gihe Mushikiwabo yari ahanganye na Michaëlle Jean wari urangije manda y’imyaka ine ayobora OIF, Anato atekereza ko Macron atanze kumushyigikira kubera imicungire mibi y’umutungo yamuvuzweho.

We anahuza kuba Mushikiwabo yarashyigikiwe n’uko muri Afurika hari gahunda yo guha umwanya abagore mu nzego zifata ibyemezo, ariko akabihuza cyane n’umubano uri kuvugururwa w’u Burayi na Afurika, mu kugaragaza impamvu umunyafurika yagombaga gushyigikirwa.

Perezida Macron ntiyavunikiye ubusa afata iya mbere mu gushyigikira Mushikiwabo, kuko byageze n’aho Canada itera umugongo umukandida wayo, Michaëlle, bigakurikirwa n’intsinzi y’Umunyarwandakazi ku wa 12 Ukwakira 2018, i Erevan muri Armenie.

Depite Anato avuga ko nta gitutu u Bufaransa bwaba bwarashyize kuri Canada ngo bemeze umukandida umwe, kuko Canada ari igihugu cy’igihangange muri Amerika ya ruguru.

Ibyaba byarakozwe byose ngo byaba byaranyuze mu biganiro, impamde zombi zikagerageza kureba ibintu kimwe.

Ikindi ngo ni uko Francophonie atari igitekerezo cy’u Bufaransa, kuko yavukiye muri Afurika ishinzwe na Léopold Sedar Senghor wayoboraga Sénégal.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
humura Kuya 22-10-2018

Bahisemo neza kuko Mushikiwabo haribyinshi azageza kubanyamuryango ba OIF kandi uru rurumi rw’igifaransa rurakoreshwa mu rwanda kuko ruri mundimi zemewe mu Rwanda

humura Kuya 22-10-2018

Bahisemo neza kuko Mushikiwabo haribyinshi azageza kubanyamuryango ba OIF kandi uru rurumi rw’igifaransa rurakoreshwa mu rwanda kuko ruri mundimi zemewe mu Rwanda

humura Kuya 22-10-2018

Bahisemo neza kuko Mushikiwabo haribyinshi azageza kubanyamuryango ba OIF kandi uru rurumi rw’igifaransa rurakoreshwa mu rwanda kuko ruri mundimi zemewe mu Rwanda

humura Kuya 22-10-2018

Bahisemo neza kuko Mushikiwabo haribyinshi azageza kubanyamuryango ba OIF kandi uru rurumi rw’igifaransa rurakoreshwa mu rwanda kuko ruri mundimi zemewe mu Rwanda