Umushyikirano2018: Bamporiki yasekeje imbaga ubwo yatondekaga amwe mu mazina y’abo mu muryango we

Bamporiki Uwayo Edouard, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, yasekeje benshi mu bitabiriye Inama y’Umushyikirano irimo kubera muri Kigali Convention Center, akaba yavuze byinshi ku muco wo hambere w’Abanyarwanda ariko ageze ku bijyanye n’amazina bitaga, avugamo ay’abantu bo mu muryango we abari bamukurikiye barimo Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bakuru baraseka cyane.

Bamporiki yavuze ko abakurambere b’Abanyarwanda kera bagiraga indangagaciro zo gukunda igihugu nyabyo, ubumwe n’ubupfura, ariko ngo ibintu byose byazambye ubwo abakoloni bageraga mu Rwanda. Bamporiki avuga ko u Rwanda rwubatswe imyaka 500 hanyuma abakoloni bakarusenya mu gihe cy’imyaka 100 uhereye igihe bagereye mu Rwanda ukageza mu gihe Jenoside yabaga mu Rwanda.

Bamporiki avuga ko mu byo abakoloni basenye bikomeye, harimo kwibasira intekerezo z’Abanyarwanda. Yasobanuye ko abakoloni batangiye kwigisha Abanyarwanda ko iby’umwami bivuna bityo ko bo bajya babihera iby’ubuntu babaga bakuye mu nganda zabo, hanyuma hakaziraho na Kiliziya yaje ibwira abantu iby’iyobokamana, aho ngo babwiraga abantu ko umuntu uzajya mu ijuru ari umuntu w’umukene, bakongeraho ko agomba kuba akennye ku mutima nyamara mu Kinyarwanda gukena ku mutima byari ubutindi.

Bamporiki yakomeje asobanura uburyo abakolini bazanye ibintu bakoreshaga mu butasi bagirango Abanyarwanda batamenya ibyabo, bakabisiga mu ntekerezo z’Abanyarwanda kugeza aho n’uyu munsi ubaza umuntu aho agiye akakubwira ngo "Sinzi aho ngiye hirya aha, sinzi utwo ndimo gukora..."

Bamporiki Edouard watanze ikiganiro cyanyuze benshi mu bigaragarira amaso, yanavuze uburyo ubu Abanyarwanda basubiranye ijambo mu ruhando mpuzamahanga. Aha yanavuze agakuru k’ibyamubayeho na Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney byashimangiye ko Abanyarwanda bubahwa.

Yagize ati: "Nigeze kuba ndi mu rugendo njye na Gatabazi, tugeze i Kampala tuyobera ahantu kuri VIP ariko hatari ahacu, noneho Gatabazi abwira umuntu uduhagaritse ati ariko twe turi Abanyarwanda! Undi ati mbese? Niba muri Abanyarwanda nimutambuke. Kuba Abanyarwanda gusa..."

Bamporiki kandi yavuze ko mu byo abakolini basize mu Banyarwanda byangije intekerezo, harimo kuba benshi bashaka kwisanisha n’abazungu. Yagize ati: "Njye nza i Kigali bwa mbere nahamaze nk’imyaka itanu, nsubiye iwacu sogokuru arandeba aravuga ati wa muhungu wacu yabaye umuzungu sha... na Kigali turayubaka abantu bakavuga ngo uzi ko habaye i Burayi?"

Bamporiki yasoje agaragaza uburyo amazina Abanyarwanda bagiye bita yari ameze bitewe n’intekerezo zabo, aho yavuze ko amazina yose yakoreshejwe ari ay’abantu bo mu muryango we baba abo hambere, abo mu gihe Abanyarwanda bari baribasiwe n’ubukoloni n’aba nyuma ya Jenoside.

Bamporiki ati: "Batangiye kubaka igihugu babyaye ba Mitsindo, Murindabigwi, Turikunkiko, ba Mutwarasibo, ba Mukaragandekwe, ba Ruhamanya, ba Rutikanga, Ntabwoba na Mutiganda. Ni amazina navanye iwacu, nagerageje gufata ay’iwacu ngo ntaza kugira iryo nsitaraho... Ariko abakoloni bamaze kuhagera n’abanyamadini, ibintu batangira kubivanga batangira kuvuga ngo ba Habimana, Hakorimana, Hakizimana, Harerimana, Hategekimana, ibintu bitangira kuva kuri bo, inshingano bari bafite batangira kuzishyira ku Mana..."

Bamporiki yavuze ko se yitwaga Mwitende, bitewe n’uko umubyeyi we byamucanze akabura izina muri ayo yose akamwita izina ririmo ikibazo. Aha ninaho yaboneyeho gutangaza amazina nk’aya y’abantu bo mu muryango we, ayo ni Mwitende, Ndimubanzi, Nzabarankize, Nzabakirana, Zikamanwabanzi, Rwango, Mbarimombazi, Mpozenzi, Bandorayingwe, Bapfakurera, Nzihonga, Nzihorera na Bamporiki.

Aha Bamporiki yasekeje abantu cyane, hanyuma avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi noneho Abanyarwanda batangiye kongera kwita amazina agaragaza icyizere, nka Gihozo, Cyuzuzo, Ganza, Shimwa, Sheja, Teta, Keza, Gaju, Gasaro, Karabo na Shami.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo